RDC: Abatware gakondo bagiye gushakira mu irimbi imbaraga zo kurinda Tshisekedi n’itsinzi ya FARDC

Abatware gakondo bo mu ntara 26 zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bayobotse iy’irimbi mu rwego rwo gushaka imbaraga zo kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi, n’intsinzi ku ngabo za FARDC na Wazalendo bahanganye mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23. Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza ni bwo abo batware gakondo bahuriye mu irimbi rya Gombe riherereye […]
Umunyamakuru Keddy yarongoye (Amafoto)

Manirakiza Mapendo wamenyekanye mu itangazamakuru nka ‘Keddy’, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwamahoro Sarah uzwi nka Salama. Ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza ni bwo aba bombi bakoze ubukwe, mu birori byabereye mu karere ka Rubavu. Ni ibirori byatangiye saa yine z’igitondo aho Keddy yasabye akanakwera Sarah mu busitani bwa Candida buherereye mu murenge wa […]
Imirwano ya AFC/M23 na FARDC mu misozi ya Uvira yafashe indi ntera

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza, urusaku rw’amasasu menshi n’iturika ry’ibisasu byumvikanye mu misozi ihanamiye uduce twa Katongo na Kigongo two muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Amakuru aturuka hafi y’aho imirwano ibera agaragaza ko abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bari mu mirwano yeruye n’inyeshyamba za Wazalendo bafatanyije ku rugamba n’Ingabo […]
Abafana ba Element Eleeeh barwaniye mu Budage

Kutagaragara kwa Element EleeeH mu gitaramo yari ateganyijwe gukorana na Sat B i Hannover mu Budage mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025 byabyaye imvururu n’imirwano ikomeye. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abantu bakomeretse, nubwo umubare wabo utahise umenyekana. Abateguraga igitaramo batangajwe no kubona, amasaha abiri gusa mbere y’uko gitangira, ubutumwa […]
Nyina wa Fik Fameica yapfuye

Umuraperi w’ikirangirire muri Uganda, Fik Fameica, ari mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma y’uko nyina yitabye Imana. Nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye, aho mu mezi ashize yakunze kujya kwivuriza mu bitaro kenshi. Hashize iminsi mike, yararembye cyane ajyanwa byihuse mu bitaro bya Kibuli Muslim Hospital, aho yari ari kwitabwaho n’abaganga. Mu gihe ubuzima bwe […]
Kigali: Polisi yafashe umugabo wagaragaye amenagura ibirahure by’imodoka z’abantu

Polisi y’Igihugu yemeje ko umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse yafashwe. Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iperereza rigaragaza ko uwo mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yahise anoherezwa mu bitaro by’abafite ubu burwayi. Amashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo […]
Umumotari yagonze umupolisi wari mu kazi aramwica

Umupolisi wari mu kazi mu karere ka Kayonza, mu ijoro ryo kuri Noheli yagonzwe n’umumotari birangira atakaje ubuzima. Byabereye mu muhanda w’igitaka wa Buhabwa, uherereye mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza ahagana saa saba z’ijoro. Umuryango wa nyakwigendera PC Habugusenga John, uvuga ko we na mugenzi we bari mu kazi ko kubungabunga umutekano, umumotari […]