Umunsi Ndayishimiye yerura ko nta mubano yifuza kugirana n’u Rwanda 

Mu myaka ibiri ishize Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yagezaga ijambo risoza umwaka wa 2023 ku Burundi, yashinje u Rwanda kugira uruhare mu gitero u Burundi buvuga ko umutwe wa RED-Tabara wagabye mu Gatumba, biba n’intandaro yatumye bufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza ibihugu byombi. Gufunga iyi mipaka byakurikiwe n’amagambo asa n’agamije gushotora u Rwanda […]

Kinshasa: Haravugwa itabwa muri yombi rya Col. Makoko wo mu barinda perezida

Kuri uyu wa Mbere, undi musirikare mukuru wa FARDC, Colonel Serge Makoko Bwanamoya, wo muri Batayo y’Ingabo zirinda Perezida, yoherejwe muri Gereza ya Ndolo, kandi dosiye ye yamaze gushyikirizwa umushinjacyaha mukuru.   Amakuru amaze kujya ahagaragara agera kuri Bwiza avuga ko akurikiranweho ibyaha byinshi bikomeye birimo: kugirana ibiganiro kuri telefone n’umwe mu bagize AFC / […]

FARDC yitandukanyije n’ibyatangajwe n’Umuvugizi wa yo

Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo buravuga ko bwamaganye imvugo yo kwibasira Abatutsi y’Umuvugizi w’Ingabo, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) kuwa Gatandatu, itariki 27 Ukuboza, kubw’ibyo hakaba hafashwe icyemezo cyo kumukura ku mirimo ye y’Umuvugizi wa FARDC. Itangazo rya FARDC ryashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Banza Mwilambwe […]

Turkiya: Abapolisi 3 biciwe mu mirwano na Islamic State abandi barakomereka

Abapolisi batatu bishwe abandi icyenda bakomeretswa n’amasasu mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Yalova, nyuma y’uko Turkiya itaye muri yombi abantu barenga 100 bakekwaho kuba bateguraga ibitero mu biruhuko. Ubuyobozi bwavuze ko abapolisi batatu ba Turkiya bishwe abandi icyenda barakomereka ubwo barasanaga n’abakekwaho kuba mu mutwe wa Leta ya Kisilamu (IS) mu gikorwa […]

Bunia: Umunyamakuru wa RTNC yishwe n’abantu bataramenyekana

Umunyamakuru Thierry Banga Lole, ukorera ishami rya Radio na Televiziyo by’Igihugu ( RTNC ) muri Bunia, yapfuye azize ibikomere bikomeye nyuma yo kuraswa n’abantu bitwaje intwaro bamusanze iwe mu rugo mu Mujyi wa Bunia. Nk’uko amakuru atandukanye ava muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, abantu bitwaje imbunda batamenyekanye binjiye iwe nijoro, ahagana mu ma […]

Abantu ba hafi ya Tshisekedi ni bo bari inyuma y’umutwe wa Mobondo: FARDC

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyashinje abantu ba hafi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuba ari bo bari inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa Mobondo. Mobondo ni umutwe byatangiye uteza amakimbirane ashingiye ku butaka muri Teritwari ya Kwamouth mu ntara ya Mai-Ndombe, gusa kuri ubu wamaze guhinduka umutwe w’inyeshyamba ndetse wagura ibikorwa byawo, […]

Senderi arifuza ko Kirehe iba igicumbi cy’umuziki

Umuhanzi Senderi International Hit yatangaje ko afite icyifuzo cyo kubona Akarere ka Kirehe kaba igicumbi cy’umuziki nyarwanda, nyuma yo gutegura igitaramo yise “Kirehe Twataramye” cyabereye ku ivuko rye, kigahuriza hamwe imbaga y’abaturage ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo cyabereye mu Murenge wa Nyarubuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, cyitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo […]

Imirwano iri kubica hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Katogo kugeza Kambiba

Imirwano hagati y’abarwanyi ba AFC-M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zishyigikiwe na Wazalendo, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Ukuboza 2025, yabereye mu midugudu ya Katogo, Kigogo, Kambiba, no mu turere tuyikikije. Iyi mirwano nk’uko amakuru atarasobanuka neza abivuga, iri kubera muri Gurupoma ya Kalungwe, Sheferi ya Bavira, Teritwari ya Uvira, mu […]

Centrafrica: Perezida Touadera aritegura kuyobora manda ya 3 nyuma y’amatora

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 28 Ukuboza 2025, muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) habaye amatora atarigeze abaho. Miliyoni hafi 2.4 z’abaturage ba Centrafrica babyukiye gutora Perezida wa Repubulika, abadepite, abajyanama b’amakomine, n’abahagarariye uturere. Amatora yagenze neza nta kibazo gikomeye cyabaye. Ku biro by’itora No 6 ku ishuri rya Lakouanga, mu murwa mukuru wa Repubulika ya […]

U Bushinwa bwagose Taiwan mu myitozo yiswe “Just Mission 2025”

Taiwan irashinja u Bushinwa iterabwoba rya gisirikare nyuma y’uko Beijing itangaje imyitozo ikoreshwamo amasasu ya nyayo. Bije nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani avuze ko Tokyo ishobora kugira icyo ikora kugira ngo irengere ikirwa cyigenga. Kuri uyu wa Mbere, u Bushinwa bwatangaje imyitozo ya gisirikare “ikomeye” izenguruka Taiwan mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera n’u […]

U Rwanda rwafashe uruhande mu bibazo bya Somalia na Israel 

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye umugambi umaze iminsi wo kwitandukanya kwa Somalia n’Intara ya Somaliland, ishimangira ko icy’ingenzi ari ugushyira imbaraga mu nzira y’amahoro n’iterambere hubahirijwe amategeko mpuzamahanga. Guverinoma mu itangazo yaraye isohoye, yavuze ko iri ku ruhande rw’ibyatangajwe n’imiryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika Yunze Ubumwe ku birebana n’ikibazo cya Somalia. […]

Tshisekedi yahagaritse Gen. Ekenge nyuma yo kuvuga amagambo yuzuye urwango ku Batutsi 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse Général-Major Sylvain Ekenge wari umuvugizi w’Ingabo z’icyo gihugu, nyuma yo kuvuga amagambo yibasira Abatutsi. Amakuru y’ihagarikwa rya Ekenge yemejwe n’Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP). ACP isubiramo umusirikare mukuru ayimenyesha ko Ekenge yahagaritswe amenyeshejwe n’Ibiro bikuru bya gisirikare. Uyu mugabo yahagaritswe nyuma y’uko ku wa […]

Amafaranga yatumye Mbonyi atenguha ab’i Rubavu

Rubavu yari yariteguye kwakira umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, mu gitaramo gikomeye cyari giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 kuri Sitade Umuganda. Ariko ibyari ibyishimo byahindutse intimba, nyuma y’uko iki gitaramo gisubitswe habura iminsi itatu gusa ngo kibe. Amakuru yemejwe n’abari mu itegurwa ry’iki gitaramo avuga ko icyemezo cyo […]

U Bubiligi buravuga ko bwashenguwe n’imvugo yibasira Abatutsi ya Gen. Ekenge

Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yababajwe cyane n’imvugo yibasira Abatutsi y’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge. Uyu Ekenge akomeje kwamaganwa no kunengwa n’abantu batandukanye, nyuma y’amagambo arimo ivangura n’urwango aheruka gutangaza ku bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi. Uyu mugabo ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu ya RDC, RTNC, yabwiye abantu […]