U Burundi buravuga ko buzafungurira umupaka wa Gatumba hamwe n’iy’u Rwanda

Leta y’u Burundi yatangaje ko idateze gufungura vuba umupaka wa Gatumba uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kwezi gushize ni bwo u Burundi bwafunze uyu mupaka, nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira Umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyakora nyuma y’icyumweru uriya mutwe […]
Gabriel Jesus ashobora guhanwa kubera ubutumwa ‘Ndi uwa Yesu’

Rutahizamu wa Arsenal, Gabriel Jesus, ashobora guhura n’ibihano biturutse ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma y’uko yishimiye igitego yatsinze Aston Villa akerekana ubutumwa bwanditseho “I belong to Jesus” (Ndi uwa Yesu). Uyu mukino wabaye tariki ya 30 Ukuboza, aho Arsenal yatsinze Aston Villa ibitego 4-1. Gabriel Jesus yari amaze igihe adakina kubera imvune […]
The Ben yigaramye ibyo kuririmba Playback

Igitaramo The Nu-Year Groove cyabaye ku nshuro ya kabiri muri BK Arena cyongeye kugaragaza ko The Ben ari umwe mu bahanzi nyarwanda bageze ku rwego rwo gutegura no gutanga ibitaramo byujuje ubunyamwuga. Nubwo igitaramo cyanyuze benshi, hari abafana bagaragaje kutanyurwa, cyane cyane bagendeye ku buryo The Ben yitwaye ku rubyiniro ugereranyije na Bruce Melodie. Nyuma […]
Kwizera Olivier yasubiye muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama, yatangaje umunyezamu Kwizera Oliver nk’umukinnyi wayo mushya. Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yemeje Kwizera nk’umukinnyi wayo, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Biteganijwe ko uyu munyezamu ufatwa nk’umwe mu beza u Rwanda rwagize mu myaka irenga 10 ishize agomba […]
Drones za FARDC zarashe mu mujyi wa Masisi zica abantu

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 zagabye ibitero bya drone mu mujyi wa Masisi, byicirwamo abaturage. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ibyo bitero byagabwe hakoreshejwe drone z’intambara. Umujyi wa Masisi biriya bitero byagabwemo umaze umwaka urenga ugenzurwa n’inyeshyamba […]
AFC/M23 yasubije Kinshasa yashinje RDF kwicira muri Kivu y’Amajyepfo abarenga 1,500

Umutwe wa AFC/M23 wateye utwatsi ibirego bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Ingabo z’u Rwanda gufata mu buryo butemewe uduce two mu burasirazuba bw’icyo gihugu, uvuga ko ibivugwa na Kinshasa ari icengezamatwara rigamije kuyobya abantu. Ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, ni bwo RDC biciye muri Minisitiri wayo w’Itumanaho akanaba […]
Rutshuru: Imirwano ikaze irakomeje nyuma y’uko AFC/M23 yinjiye bwa mbere mu ndiri za FDLR i Bukombo

Imirwano ikomeye irimo Kubica hagati ya AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP, zikorana bya hafi n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR mu midugudu myinshi ya Gurupoma ya Bukombo, Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru aturuka aha hantu avuga ko iyi mirwano yatangiye ku bunani ku iitariki 1 Mutarama 2026, […]
Lubero: Liyetona koloneli na majoro mu basirikare 8 ba FARDC bashinjwa ubwicanyi

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 31 Ukuboza 2025, abasirikare umunani mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo umuliyetona koloneli na majoro, bitabye Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru, muri Lubero-centre bakurikiranweho ubwicanyi. Uru rubanza rufatwa mu rwego rwo kwigisha, rukomoka ku iyicwa ry’undi musirikare wa FARDC. Uyu avugwaho kunyanyagiza amasasu […]
CNDD-FDD yemeje ko u Burundi butavanye ingabo zabwo muri RDC

U Burundi biciye mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu, bwemeje ko butigeze bucyura ingabo bwohereje kurwana mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ayo makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Réverien Ndikuriyo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026. Yagize ati: “Dufite amasezerano atwemerera […]
Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko

Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko kubera ibikorwa bijyanye na ruswa. Undi mucamanza yahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse y’umwuga, nk’uko bigaragazwa n’imyanzuro yemejwe mu nama njyanama yabaye ku wa Gatatu, itariki 31 Ukuboza, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa. Iyi nama yirukanye Dalaus Kamanzi, umucamanza mu Rukiko Rukuru, Zozime Hategekimana, Umucamanza mu Rukiko […]
U Busuwisi: Inkongi y’umuriro yahitanye nibura 40 mu kabari ku Bunani

Nibura abantu 40 barapfuye abandi bagera kuri 115 barakomereka, mu gihugu cy’u Busuwisi, ubwo ikongi y’umuriro yibasiraga akabari kari Crans-Montana karimo abantu benshi mu birori byo kwizihiza umwaka mushya. Iyi nkongi y’umuriro yibasiye akabari kaba karimo abantu benshi muri Crans-Montana ahantu hakinirwa umukino wa ski mu rukerera rwo ku wa Kane ubwo abantu bizihizaga umwaka […]
Amsterdam: Iyahoze ari kiliziya yahindutse ahabera ibirori yahiye irakongoka

Kiliziya ya Vondel i Amsterdam, yari yarahinduwe ahantu habera ibitaramo, hafi y’imwe muri parike zizwi cyane muri uyu mujyi, yasenyutse igice kinini kubera inkongi y’umuriro yarwibasiye mu gihe ibirori byo kwizihiza umwaka mushya byari birimbanyije, nk’uko ibitangazamakuru byaho byatangaje ku wa Kane. Umunara w’urusengero rwahoze ari urwa Kiliziya Gatolika ufite uburebure bwa metero 164 (metero […]
Kinshasa imaze kwanga kwitabira inama 2 ku ihagarikwa ry’imirwano – Corneille Nangaa

Ihuriro rya politiki na gisirikare, Alliance Fleuve Congo / M23 rirashinja Guverinoma ya Kinshasa gushyira imbere ibikorwa bya gisirikare nk’igisubizo ku kibazo cy’umutekano gikomeje kuba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umuhuzabikorwa wa politiki, Corneille Nangaa, avuga ko iki kibazo ari uko abona ko abayobozi ba Kinshasa badashaka kubahiriza ibyo biyemeje mu rwego […]