RDC: Ntibishimiye ihamagazwa ry’umusirikare wagaragaje ko abayobozi bari inyuma y’umutwe wa Mobondo

Abaturage bahuye n’urugomo rw’inyeshyamba za Mobondo bagaragaje umujinya mwinshi nyuma yo guhamagaza i Kinshasa, Capt. Anthony Mwalushayi, Umuvugizi w’Akarere ka 11 ka Gisirikare muri FARDC. Iki cyemezo cyo guhamagazwa kije nyuma gato y’uko uyu muvugizi w’ingabo agaragaje ku mugaragaro ibivugwa ko ari ubufatanyacyaha bw’abanyapolitiki bamwe mu ihungabana ry’umutekano muri Mai-Ndombe, Kwango, na Kwilu. […]
Huye: Arashinjwa kwica mukuru we amuziza ibiceri 250Frw

Umugabo w’imyaka 28 utuye mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara ushinjwa kwica mukuru we bapfuye ibiceri 250Frw. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, buvuga ko ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba yakubise intebe mu gahanga mukuru we ufite imyaka 40 bikamuviramo gupfa. Mu […]
MININFRA yavuze intandaro y’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi riri kugaragara

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA, yasobanuye ko ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi rimaze iminsi rigaragara mu gihugu rituruka ku miyoboro y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu. Byasobanuwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi hagaragara […]
RDC yasabwe kwihutisha gusenya FDLR

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatunzwe agatoki ishinjwa kudindiza amasezerano ya Washington, nyuma yo kunanirwa gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR. Ni nyuma y’amezi atandatu Kinshasa isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Raporo y’ikigo cyitwa Baromètre des Accords de Paix en Afrique gishinzwe gukurikirana […]
Niba mutanakunda Tshisekedi mukunde Congo – Muyaya

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, arahamagarira abaturage ba Kongo gushyira ku ruhande ibyo batandukaniyeho muri politiki no kwerekana ko bakunda igihugu cyabo mu gihe cy’ibyo yita “ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’abaruhagarariye AFC/M23”. Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, akaba n’umuvugizi wa guverinoma yari yakiriwe mu kiganiro “Tubwire ukuri,” kiyobowe na Élysée Odia, agaragaza ko nubwo ubutegetsi […]
Tiwa Savage yiyamye uwihaye kuvuga ku mwana we

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Tiwa Savage yatanze umuburo ukomeye ku mu-influencer wo ku rubuga X (yahoze ari Twitter) witwa Dami Foreign, amusaba guhagarika kwinjiza umwana we Jamil Balogun mu byo amwandikaho ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byabaye nyuma y’uko Dami Foreign ashyizeho ubutumwa abaza impamvu umwana wa Tiwa Savage agaragara asa n’utishimye, ibintu byarakaje […]
Amerika turwaniye na yo ku butaka twayinesha: Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko Uganda ifite ubushobozi bwo gutsinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zaba zihuriye mu ntambara yo ku butaka gusa. Museveni yabitangaje ku wa 4 Mutarama 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha make Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigabye […]
Umugabo wari ugiye kurongora yapfuye ku munsi w’ubukwe

Habaye agahinda gakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko umugabo wari ugiye kurushinga, David McCarty w’imyaka 59, apfanye n’abakobwa batatu mu mpanuka ikomeye ya helicopter yabaye ku munsi nyirizina yari ategerejweho ubukwe bwe. Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Telegraph Canyon hafi ya Superior muri Leta ya Arizona, aho McCarty yari atwaye helicopter […]
Cardi B yahagurukiye abari guharabika se

Umuraperi w’Umunyamerika Cardi B yatangaje uburakari bukomeye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko se yaba yarigeze gufungwa azira icyaha cyo gufata ku ngufu. Aya makuru yavugaga ko se wa Cardi B yaba yarafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, agakatirwa igifungo azira kugerageza gusambanya umuntu. Ibi byakwirakwiye […]
Tshisekedi yongeye kujya gutakambira Lourenço

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere yagiriye uruzinduko i Luanda rwasize ahuye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola. Uru ruzinduko rurakurikira urwo Tshisekedi yari yagiriye i Luanda mu byumweru bitatu bishize. Perezidansi ya RDC yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba […]
Ku myaka 56, Jennifer Lopez arifuza umugabo umwitaho

Ku myaka 56, icyamamare mu muziki no muri sinema Jennifer Lopez cyatangaje ko niba hari undi mugabo uzinjira mu buzima bwe, azaba agomba kuba umuntu umwubaha, umwakira uko ari kandi umufata neza mu rukundo. Yavuze ko urukundo rwe atari urwo guhabwa ubuntu, ahubwo ruzahabwa uzarushakira akaruharanira. Yagize ati: “Ushaka urukundo rwanjye agomba kurukorera. Agomba kunshyira […]
Niba Tshisekedi adashaka ibiganiro tuzabitegura adahari – Lamuka

Prince Epenge, Umuvugizi w’ihuriro Lamuka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, yagaragaje aho ishyaka rye rya politiki rihagaze nyuma y’ibyo yavuze ko ari “amayeri y’ubutegetsi bwa Tshisekedi” bugamije guhagarika imitunganyirize y’ibiganiro hagati y’abanyagihugu kandi birimo abantu bose kugira ngo bakemure ikibazo cy’umutekano kibangamiye uburasirazuba bwa DRC. Ibi Epenge yabitangaje muri videwo yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga kuwa […]
Kenya: Yajyanwe mu rukiko azira amashusho ya Perezida Ruto yakozwe na AI

Muri Kenya, umunyamuryango wa sosiyete sivile kuwa Mbere, itariki ya 5 Mutarama 2026, yagejejwe mu rukiko kubera gushyira ahagaragara amashusho ya Perezida William Ruto yakozwe hifashishijwe AI. Harrison Mumia, perezida w’umuryango utemera Imana muri Kenya, arashinjwa gutangaza “amakuru y’ibinyoma.” Uyu wari ufunzwe kuva kuwa Gatanu, itariki ya 2 Mutarama, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate […]
Ibyo Maduro wagejejwe bwa mbere mu rukiko yavuze ku byaha ashinjwa na Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere zagejeje imbere y’ubutabera bwazo Nicolas Maduro zahiritse ku butegetsi muri Venezuela n’umugore we, Cilia Flores; bombi bahakana ibyaha zibashinja. Maduro n’umugore we batawe muri yombi n’ingabo za Amerika zabasanze iwabo mu rugo, mbere yo kugezwa mu rukiko rw’i New York ejo ku wa Mbere. Mu rukiko Maduro […]
CAR: Perezida Touadera yatsindiye indi manda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera, yatsindiye manda ya gatatu mu matora yo mu kwezi gushize, nk’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bibigaragaza. Ibyavuye mu matora by’agateganyo byashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bushinzwe amatora mu masaha akuze kuri uyu wa Mbere ushize, byerekana ko Touadera yabonye amajwi 76.15%, mu gihe abitabiriye amatora bagera kuri 52%. Abakandida […]