FARDC yashyizeho umuvugizi mushya usimbura Gen. Ekenge

Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwashyizeho Colonel Mak Hazukay Mongba nk’umuyobozi wa serivisi z’itumanaho n’amakuru mu ngabo (SCIFA), ndetse n’umuvugizi wacyo w’agateganyo. Uyu Ofisiye yasimbuye kuri ziriya nshingano Général-Major Sylvain Ekenge uheruka guhagarikwa azira amagambo yibasira Abatutsi yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC). Hazukay yari asanzwe ari umuyobozi wungirije […]
Tshisekedi yasubiye kwa Lourenço nyuma y’iminsi 3 avuyeyo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kugirira uruzinduko i Luanda muri Angola nyuma y’iminsi itatu ahavuye. Tshisekedi yaherukaga i Luanda ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida wa Angola, João Lourenço. Perezidansi ya Congo Kinshasa mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, yavuze […]
Umunyamakuru Tessy n’umuhanzi Shizzo basezeranye imbere y’amategeko

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hakizimana Ishimwe, uzwi mu muziki nyarwanda nka Shizzo Afropapi, umuhanzi wamamaye mu njyana ya Hip Hop. Iyi mihango yabaye kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhango wari witabiriwe n’inshuti n’abagize imiryango y’impande zombi, aho Tessy na Shizzo […]
RDC: Uwahoze ari minisitiri arashinja inzego z’ubutasi gushimuta abana be

Kuri uyu wa Kane, Marie-Ange Mushobekwa wahoze ari minisitiri akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, yashinje umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) ko yategetse ishimutwa n’iyicarubozo ry’abana be babiri bato, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa. Nk’uko Mushobekwa abitangaza, ngo ibyo bintu ngo byabereye mu ijoro ryo […]
Nyamata: Sheikh Bahame Hassan yagejejwe imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Gashyantare 2026, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ku itariki 22 Ukuboza 2025 RIB yatangaje ko yafunze Bahame Hassan, akekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri […]
M23 irimo gushyiraho ubutegetsi bwigenga: Impuguke za Loni

Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziravuga ko umutwe wa M23 urimo gushinga ubutegetsi bwigenga mu burasirazuba bwa Congo, n’ubwo rwose hari ibiganiro n’imihate y’amahoro ya Doha na Washington. Bikubiye muri raporo izo mpuguke ziheruka gusohora zikanayishyikiriza akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Loni. Iyo raporo ivuga ko ibintu byarushijeho kumera nabi mu […]
Goma: AFC/M23 yateguye umuhango wo gushyingura abaturage biciwe mu gitero cya drones nyuma y’ubunani

Ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa Kane, itariki 7 Mutarama 2026 ryateguye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abaturage biciwe mu gitero cya drones za FARDC mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ni igitero cy’indege zitagira abaderava cyagabwe n’Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ku itariki ya 2 Mutarama 2026, muri Masisi-centre. Iyi mibiri y’inzirakarengane yashyizwe […]
RDC: Umunyapolitiki Diongo asanga raporo ya Loni igamije gusa gukomeza intambara

Perezida w’ishyaka Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Frank Diongo, yanenze cyane raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku bijyanye n’umutekano n’ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Mutarama, kuri konti ye ya X, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko iyi raporo itagamije kwimakaza amahoro, ahubwo […]
Trump yavanye Amerika mu miryango mpuzamahanga 66

Imyinshi muri iyi miryango ni ibigo bishamikiye ku Muryango w’Abibumbye byibanda ku mihindagurikire y’ikirere, umurimo, abimukira na politiki y’imibereho. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko ibigo bikora kuri gahunda zinyuranyije n’inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Donald Trump yategetse Amerika kuva mu mashyirahamwe 66 mpuzamahanga, harimo n’inzego zikomeye z’Umuryango w’Abibumbye, mu rwego […]
Yaguye igihumure nyuma yo kwiha kumara amasaha 80 ahobeye igiti

Umugabo wo mu karere ka Murang’a witwa Pasiteri Jimmy (James) Irungu, w’imyaka 30, yaguye igihumure nyuma yo kumara amasaha 79 n’iminota 40 ahobeye igiti, mu gikorwa yari agamije kurenza agahigo ka mbere k’amasaha 72 kari karashyizweho n’umugore witwa Truphena Muthoni. Ibi byabaye ubwo Irungu yari hafi kurangiza iki gikorwa cy’amasaha 80, aho abaturage bari bateraniye […]
Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Mutarama 2026, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bria, muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), bahawe imidari y’ishimwe ya Loni mu rwego rwo kubashimira ubwitange mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu. Iyi midari yahawe abagize Rwanda Battle Group VII (RWABG VII), Ibitaro by’Ingabo […]
Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umujura ruharwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yarashe Dukuzumuremyi Eric, wari wakekwagaho ubujura n’ubwicanyi, nyuma yo kugerageza gutoroka inzego z’umutekano. Byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2026, ubwo Dukuzumuremyi Eric yari ari kumwe n’abapolisi bamujyanye kwerekana aho yari yarahishe bimwe mu bintu yibye mu bihe bitandukanye. Ageze mu nzira, yagerageje kwiruka […]
Impuguke za Loni zirashinja u Rwanda kohereza muri RDC ‘batayo 2’ z’abakomando

Umuryango w’Abibumbye biciye mu mpuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gushyira u Rwanda mu majwi urushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Izo mpuguke muri raporo yazo zasohoye ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, zivuga ko amakuru akubiye muri iyo raporo zayahawe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba AFC/M23 barimo […]