Huye: Batatu bakurikiranweho gufata ku ngufu umugore w’imyaka 47

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abasore babiri n’umugabo umwe bakekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47. Icyaha bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 26 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, ubwo bahuriraga n’uyu mugore mu nzira atashye. Ubwo […]
Trump yashimangiye ko yashyize iherezo ‘ku ntambara y’u Rwanda na Congo yari imaze imyaka 30’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimangiye ko yashyize iherezo ku ntambara avuga ko yari imaze imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Trump yashimangiye ko yashyize iherezo kuri iyo ntambara mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Televiziyo ya Fox News. Muri iki kiganiro, Perezida wa Amerika yabwiwe […]
Tanzania: Umunyarwandakazi yapfiriye muri kasho

Umunyarwandakazi witwa Uwumuhoza Violette, yapfiriye muri kasho yo mu mujyi wa Arusha muri Tanzania yari amaze igihe afungiyemo. Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera wapfuye ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, yemejwe na Polisi ya Tanzania mu itangazo iheruka gusohora. Yavuze ko urupfu rwa Uwumuhoza rwabaye nk’amayobera, kuko hataramenyekana icyaruteye. Itangazo ry’iyi Polisi rivuga ko hakomeje […]
Abarimo ba Jenerali 11 bashinjwa gushaka kwivugana Tshisekedi boherejwe i Ndolo

Abasirikare bakomeye bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashinjwa kugerageza guhungabanya inzego z’igihugu, boherejwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo y’i Kinshasa. Mu mezi menshi ashize ni bwo abo basirikare batawe muri yombi bakekwaho umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Aba basirikare biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’ubutabera mu […]
Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo

Itsinda ry’abafana b’ikipe ya Manchester United rizwi nka The 1958, ryateguye imyigaragambyo igamije kwamagana uko iriya kipe iyobowe. Iyi myigaragambyo iteganyijwe kuba mbere y’umukino wa shampiyona y’Abongereza Manchester United izakiramo Fulham, tariki ya 1 Gashyantare. Mu byo bariya bafana bifuza, harimo ko itsinda rizwi nka Glazer Family rifite iriya kipe na Sir Jim Ratcliffe uyiyoboye […]
Ingabo za Danemark zemerewe kurasa zitabajije Amerika nishaka gufata Greenland

Ibitangazamakuru byo muri Danemark byatangaje ko ingabo z’iki gihugu zigomba kurasa, nubwo zaba zitabiherewe uburenganzira, mu gihe Ingabo za Amerika zaba zigerageje gufata Greenland zikoresheje imbaraga, nk’uko amabwiriza yo mu 1952 Minisiteri y’Ingabo ya Danemark yemeje ko akiriho, abiteganya. Aya mabwiriza avuga ko abasirikare b’iki gihugu bagomba kurasa badategereje amabwiriza mu gihe hari ugerageje […]
Umuhanzikazi Fille Mutoni arembeye mu bitaro

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Fille Mutoni yajyanywe mu bitaro, nyuma yo kongera kwisanga mu kibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umukunzi we MC Kats yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza Fille ari mu bitaro. Ku mafoto yashyizwe hanze, Fille agaragara aryamye, asa n’uwasinziriye cyangwa waciwe intege n’imiti ndetse yanahawe uburyo bwo kumufasha guhumeka. MC […]
Diez Dola ntakiri umuhanzi ukizamuka

Umuraperi w’Umunyarwanda Diez Dola yatangaje ko umwaka wa 2026 uzaba intambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, aho avuye ku kugerageza byinshi atarangije agana ku gushyira mu bikorwa bihamye, gutegura neza no gukora mu murongo uhoraho. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Diez Dola yavuze ko mu myaka ibiri ishize yamaze igihe kinini yiga, agerageza amajwi atandukanye […]
Simi yibarutse impanga

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Adekunle Kosoko, uzwi nka Adekunle Gold, yatangaje ko we n’umugore we Simi bibarutse impanga. Iyi nkuru yishimiwe n’abatari bake, yayitangarije ku rubuga rwe rwa Snapchat ku wa kane. Nubwo batatangaje igitsina cy’izo mpanga, abakunzi b’umuziki n’abandi bahanzi bahise bohereza ubutumwa bw’ibyishimo n’ishimwe kuri uyu muryango. Mu kwezi kwa Ukuboza, Simi yari […]
Wizkid agiye kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun, uzwi nka Wizkid, yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hasohotse amashusho avuga ko ashobora kwiyamamariza kuyobora Nigeria. Aya mashusho yasakaye ku wa 8 Mutarama 2026, agaragaza Wizkid ari kumwe n’inshuti n’umuryango, avuga ibijyanye na politiki mu buryo busa n’urwenya ariko bufite amagambo akomeye yatunguye benshi. Mu […]
Gen. Nyakarundi yasuye APR FC yitegura kwesurana na Rayon Sports

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, ku wa Kane yasuye APR FC mu myitozo i Shyorongi, mbere y’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yesurana na Rayon Sports mu mukino wo guhatanira Igikombe kiruta ibindi. APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yemeje ko yasuwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, gusa […]
Perezida Lourenco yasabye impande zirebwa n’ikibazo cya Congo kubahiriza ibyo ziyemeje

Ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze icyumweru, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we wa Angola akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, wasabye abarebwa n’ikibazo cya Congo kubahiriza ibyo biyemeje. Nk’uko Perezidansi ya Angola yabitangaje, ngo uru ruzinduko rwo kuwa Kane, itariki ya […]
Bruce Melodie yasabye Leta gufata abahanzi nk’ingagi

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yavuze ko umuziki ufite ubushobozi bwo kwinjiriza igihugu amafaranga menshi no gukurura ba mukerarugendo, ashimangira ko wahawe agaciro kangana n’aka Leta iha urwego rw’ubukerarugendo. Ibi yabivugiye mu kiganiro IGIHE Sports Club, aho yagaragaje ko n’ubwo hari ibitekerezo byinshi aba yifuza kugeza ku Muyobozi w’Igihugu, akenshi abiburamo kubera […]
USA: Uwahoze ari minisitiri muri Ghana yatawe muri yombi

Uwahoze ari minisitiri w’imari muri Ghana ubu afungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma gufatwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka (ICE). Ibi byatangajwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu, itariki 7 Mutarama, rishyira kuwa Kane, itariki 8 Mutarama 2026, n’abunganizi ba Kenneth Ofori-Attah. Inkuru dukesha RFI ivuga ko uyu wari umuntu ukomeye mu buyobozi bw’uwahoze ari perezida, […]