Mugemana wabaye umuganga wa Rayon Sports imyaka 30 yapfuye

Muganga Mugemana Charles wabaye umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026. Mugemana usanzwe ari n’umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu mugabo yabaye muganga wa Rayon Sports mu gihe kingana n’imyaka 30, ndetse mu mwaka ushize wa 2025 yabishimiwe n’abari abayobozi b’iriya kipe.
Prosper Nkomezi yambitse impeta – Amafoto

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza, mu rwego rwo gutangira urugendo rwo gushinga urugo. Iyi nkuru yayimenyesheje abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yabanje gusangiza ubutumwa agaragara yicaye wenyine yambaye imyenda y’umweru, agaragaza icyizere cy’abiringira Imana, avuga ko abazagera mu ijuru bazicara bakishimira imbuto zaho. […]
Ifoto y’umu-Rayon wiyahuye igiye kumanikwa mu biro by’iyi kipe

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, yatangaje ko ifoto ya Nizeyimana Alexandre, umufana w’iyi kipe uherutse kwiyahura nyuma yo gutsindwa na APR FC, igiye kumanikwa mu biro bya Rayon Sports mu rwego rwo kumwibuka no guha agaciro urukundo rudasanzwe yari afitiye iyi kipe. Abafana ba Rayon Sports barimo Perezida wabo Muhawenimana Claude, bifatanyije n’abaturage […]
Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Eric Kneedler

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu biro bye Ambasaderi Eric Kneedler, mu rwego rwo kumusezeraho nyuma yo gusoza urugendo rwe nk’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yasezeye kuri Ambasaderi Kneedler, nyuma ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira […]
Uganda: Leta yategetse ko Internet ikurwaho mbere y’uko amatora aba

Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda, cyategetse kompanyi zitanga internet mu gihugu kuyikuraho guhera ku mugoroba wo kuri ri uyu wa Kabiri, kugeza igihe zizabwirirwa kuyisubizaho. Leta yafashe iki cyemezo mu gihe ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama muri Uganda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Mu ibaruwa yerekanwa n’ibinyamakuru muri Uganda kiriya kigo cya leta […]
Nyamata: Sheikh Bahame Hassan yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwarekuye by’agateganyo Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata, rugaragaza ko nta mpamvu zifatika zo gukeka ko yakoze ibyaha aregwa. Bahame yari yatawe muri yombi akekwaho gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite, ndetse no gusaba cyangwa gushora mu busambanyi abantu bamwe na bamwe bajya kugororerwa muri icyo […]
RDC: Leta yabujije imyigaragambyo ku nteko ishinga amategeko

Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo babujije guterana cyangwa imyigaragambyo yose ku ngoro y’inteko (Palais du peuple), guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2026. Akurikije amabwiriza ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aimé Boji Sangara, umunyamabanga mukuru w’inteko ishinga amategeko yamenyesheje abaturage ati: “guhera ubu, imyigaragambyo no guterana kose birabujijwe mu mbuga […]
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yasezeweho nyuma yo kuvanwa ku mirimo na Trump

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama yasezeye kuri Eric Kneedler wasoje inshingano ze nka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Eric W. Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2023. Mu kwezi gushize ni bwo we n’abandi badipolomate hafi 30 bari […]
Sosiyete yo muri Amerika yajyanye mu nkiko Leta ya Tshisekedi isaba indishyi ya $ miliyari 4

Sosiyete y’Abanyamerika ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), yajyanye mu nkiko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyishinja kunanirwa gushyira mu bikorwa umushinga munini impande zombi zari zihuriyemo wo kwinjiza mu ikoranabuhanga imicungire y’imari ya Leta, no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga. Sosiyete ya PayServices yajyanye mu nkiko Leta ya Kinshasa, mu gihe Perezida Félix Antoine […]
Abayobozi ba AFC / M23 bongeye gushimangira icyemezo cyabo cyo gukomeza urugamba

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 12 Mutarama 2026, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, i Goma bwagiranye ibiganiro by’ikimenyetso gikomeye hagati y’abayobozi bakuru bo mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) n’abantu bavuga rikijyana bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu muhango wo kungurana ibitekerezo, waranzwe n’ubusobanuro bukomeye mu bya politiki n’imibereho, wari umwe […]
Ish Kevin yahagaritse kunywa itabi

Umuraperi Semana Kevin uzwi cyane ku izina rya Ish Kevin yatangaje ko yamaze kureka kunywa itabi n’ibindi biyobyabwenge, aho amaze amezi atandatu atabyikoza. Ibi yabihishuriye IGIHE, asobanura ko byaturutse ku cyemezo yafashe ku bushake bwe bwite. Ish Kevin yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze amuhatira kureka ibyo biyobyabwenge, nta wamukangishije cyangwa ngo amuhane, ahubwo ko […]
Gen MK Mubarakh yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza ba APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Mutarama 2026, yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC kuri Mess y’Abofisiye bakuru, Kimihurura. Ni mu rwego rwo gushimira APR FC ku ntsinzi ikomeye yegukanye itsinze Rayon Sports ku mukino w’igikombe cya Super Cup. Mu ijambo rye, Gen […]
Somalia yasheshe amasezerano yose yari ifitanye na UAE

Kuri uyu wa Mbere ushize, Guverinoma ya Somaliya yavuze ko isheshe amasezerano yose yagiranye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, harimo amasezerano y’icyambu n’ubufatanye mu bya gisirikare, ishinja UAE guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Inama y’abaminisitiri muri Somaliya yagize iti: “Iki cyemezo gishingiye kuri raporo zizewe n’ibimenyetso bifatika bijyanye n’ibikorwa by’urwango bibangamira ubusugire bw’igihugu, ubumwe bw’akarere, n’ubwigenge bwa […]
AFC/M23 yavuze aho Kabila udaheruka kugaragara mu ruhame aherereye

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko Joseph Kabila akiri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze amezi menshi atagaragara mu ruhame. Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa ubwo ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama yari ayoboye inama yahuje ubuyobozi bukuru bwa […]
Umupfumu wahawe miliyoni 47 Frw asezeranya Mali gutwara AFCON 2025 yatawe muri yombi

Umupfumu wo muri Mali yatawe muri yombi nyuma yo gushuka abakunzi b’umupira w’amaguru abizeza ko ikipe y’igihugu ya Mali izatwara Igikombe cya Afurika (AFCON 2025) kizabera muri Maroc. Uyu mugabo yakusanyije amafaranga arenga miliyoni 47 Frw avuye ku bafana, abizeza ko Mali izatwara AFCON. Uyu mupfumu uzwi ku izina rya Karamogo Sinayogo, yafatiwe mu murwa […]
Trump agiye guhura na Machado wamutwaye Prix Nobel

Nyuma yo gutsindira Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, Perezida Trump yashakaga, hanyuma agashyirwa ku ruhande mu bantu basimbura Maduro, ubu Machado yiteguye kubonana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatumiye uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela […]
Ababyeyi bagabye igitero ku ishuri maze birukana abarimu ndetse banafunga ikigo

Ababyeyi n’abaturage bo mu Karere ka Kisii muri Kenya bateye ishuri rya St Thomas Raganga Secondary School nyuma y’uko abanyeshuri baryo bose batsinze nabi mu bizamini bya Leta bya KCSE 2025. Ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, ababyeyi binjiye mu kigo, birukana abarimu barimo n’umuyobozi w’ishuri, banakinga inyubako y’ubuyobozi. Ababyeyi bavuze ko bababajwe […]
Rutshuru: Imidugudu myinshi ya Bukombo yabaye isibaniro hagati ya AFC/M23 na wazalendo

Imirwano ikaze yabaye mu gitondo cyose cyo kuwa Mbere, itariki ya 12 Mutarama, hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru). Nta mibare y’abiciwe muri iyi mirwano yatangajwe. Amakuru aturuka muri ako gace agera […]
Mahama: Impunzi zakanguriwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Mutarama 2026, mu nkambi y’impunzi ya Mahama, ituwe n’abanyamahanga basaga 72,184 baturuka mu bihugu 14 bitandukanye, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hakomereje ubukangurambaga bugamije gukangurira abatuye inkambi gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Muri ubu bukangurambaga, abaturage basobanuriwe igisobanuro cy’ibiyobyabwenge nk’uko biteganywa n’amategeko, […]
Brig. Gen Rusanganwa wa APR FC yemeje ko yahawe izindi nshingano muri RDF

Brig. Gen Deo Rusanganwa yatangaje ko akiri umuyobozi mukuru w’Ikipe ya APR FC, ariko yemeza ko amaze igihe afite inshingano zo kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru. Brig. Gen Rusanganwa yemeje aya makuru, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa APR FC, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze kwakira […]