Real Madrid yaburiye abakinnyi bayo

Ikipe ya Real Madrid yaburiye abakinnyi bayo ko bashobora kugerwaho n’ingaruka zikomeye, mu gihe umwaka w’imikino wa 2025-2026 warangira nta gikombe na kimwe batwaye. Iyi kipe yatanze umuburo nyuma y’uko mu ijoro ryakeye yaraye isezerewe mu Gikombe cy’Umwami (Copa Del Rey), nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Albacete ihagaze nabi mu cyiciro cya kabiri ibitego 3-2. […]

Ingabo z’u Burundi zakubitikiye mu mirwano yo mu Minembwe

Ingabo z’u Burundi zikomeje gukubitikira mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano yaramutse izisakiranya n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho. Amasoko ya BWIZA muri Teritwari ya Fizi imirwano iri kuberamo, avuga ko ahagana ku isaha ya saa kumi nimwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama ari bwo […]

HRW yashinje FARDC gufata ku ngufu nk’intwaro y’intambara

Muri raporo yasohotse mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, HRW, uravuga ko abagize imitwe nibura itanu yitwaje intwaro ndetse n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, bakoze ihohotera rishingiye ku gitsina mu burasirazuba bwa DRC, harimo na M23. Kwiyongera kw’imirwano mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, na Kivu y’Amajyepfo, hamwe n’inkunga igabanuka ndetse […]

Burundi: Umunyamamakuru Sandra Muhoza yakatiwe imyaka 4 y’igifungo

Urukiko Rukuru rwa Ngozi, mu majyaruguru y’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama 2026, rwakatiye umunyamakuru Sandra Muhoza, umunyamakuru w’gitangazamakuru cyigenga La Nova Burundi, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga 200.000 y’Amarundi. Yashinjwaga guhungabanya umutekano w’igihugu no gukurura amacakubiri ashingiye ku moko. Iki gihano, nubwo kitangana n’igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri n’ihazabu ya miliyoni […]

Luanda: Perezida Lourenço yakiriye abayobozi b’amadini muri RDC

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama, Perezida wa Angola, João Lourenço, uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye i Luanda, abayobozi b’amadini bo mu matorero gatolika n’abaporotesitanti (CENCO na ECC) yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Angola, ngo ibiganiro byibanze ku kuntu ibintu byifashe muri Repubulika ya Demokarasi […]

Drone za FARDC zarashe icyambu cyo muri Uvira

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama zagabye igitero gikomeye cya drone ku cyambu cya Kalundu giherereye muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kiriya gitero ingabo za RDC zacyifashishishijemo indege zitagira abapilote zangiza byinshi ndetse ubuzima […]

Uganda: Abagande babyukiye mu matora ya perezida mu cyoba

Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Mutarama 2026, abaturage muri Uganda berekeje mu matora mu bihe bitoroshye, mu gihe Perezida Yoweri Museveni ashaka kuguma ku butegetsi amazeho imyaka 40. Biravugwa ko imbaga y’abantu iri ku mirongo miremire mu turere tumwe na tumwe kubera ko ibiro by’itora byatinze gufungurwa kandi ibikoresho byo gutora byagaragaye ko byatanzwe […]

Davido yariwe Miliyoni 75 Frw muri Bet 

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria no ku rwego mpuzamahanga, Davido (David Adeleke), yariwe amafaranga angana na miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, isezererwa na Maroc muri kimwe cya kabiri cy’Irushanwa ry’Ibihugu bya Afurika (AFCON) 2025. Uyu mukino wabaye ku wa 14 Mutarama 2026, kuri Stade Prince Moulay Abdellah i […]

U Bushinwa bwitambitse abakandida Amerika yashakaga ko bayobora MOMUSCO

Igihugu cy’u Bushinwa biravugwa ko cyitambitse abakandida Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuzaga gutanga, kugira ngo bayobore ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Kuva mu mpera za 2025 ubu butumwa nta muyobozi bufite, nyuma y’uko umunya-Guinée Bintu Keita wari umuyobozi wabwo ashoje manda ye. Amakuru avuga ko Leta […]

Ngoma: Urukiko rwaburanishije ukekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, ruri aho icyaha cyabereye, mu Mudugudu wa Kabasore, Akagari ka Kabasore, Umurenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, kuwa Kabiri rwaburanishije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 47 ukekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yatemwe umugore we ndetse n’umuhungu we akoresheje umuhoro.  Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 5/11/2025 ubwo […]

Rose Muhando yarongowe mu ibanga

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026  Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba, Rose Muhando, yasezeranye n’umushumba Pastor Lumbasi mu buryo bwagizwe ibanga, bityo ashyira iherezo ku byari bimaze igihe bivugwa ku buzima bwe bwite. Aya makuru yemejwe na Pastor Lumbasi ubwe mu materaniro ya vuba mu rusengero […]