Niyo Bosco yarongoye – Amafoto

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Niyo Bosco, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Mukamisha Irene, nyuma y’igihe bari bamaze mu rukundo. Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ubera mu busitani bwa Kaleb Garden i Rebero, mu Karere ka Kicukiro. Mbere y’uko basezerana imbere y’Imana, habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa, […]
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Gen. Doumbouya

Perezida Paul Kagame yageze i Conakry muri Guinée, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Gen. Mamadi Doumbouya uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Umukuru w’Igihugu akigera i Conakry ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Guinée, Amadou Oury Bah. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama […]
RDC mu mugambi wo kwitambika Mushikiwabo ngo atazongera gutorerwa kuyobora OIF

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yatangiye gutegura uko yakwirambika Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, kugira ngo atazongera gutorerwa kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangaza ko u Rwanda rwamaze gutanga Mushikiwabo kugira ngo azongere kwiyamamariza kuyobora OIF muri manda ye ya gatatu. Mushikiwabo wahoze […]
Huye: Batatu barashinjwa kwica umuntu bamushinja kwiba

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abantu batatu bakekwaho kuba ku itariki ya 08 Mutarama 2026 ahagana saa mbiri za mu gitondo mu Mudugudu wa Buruba, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza barishe abagabo babiri babahora ko bibye ihene. Mu ibazwa ryabo, abakekwa barimo n’uwari wibwe ihene bavuga ko babakubise inkoni […]
Fizi: Twirwaneho yafashe ahazwi nka Point zero nyuma y’imirwano ikaze
Agace kitwa Point Zero, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, ahahoze ari indiri ikomeye y’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, kigaruriwe n’abarwanyi ba Twirwaneho kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 16 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano. Aha hantu hifashishwaga n’uruhande rwa leta mu kugaba ibitero kuri Minembwe na Mikenke, ndetse no mu […]
Uko Ingabo z’u Rwanda zakiriwe muri Jamaica mu mafoto

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigera mu 100 zigizwe n’inzobere mu bwubatsi ryageze muri Jamaica mu ijoro ryakeye, aho bagiye gufasha mu bikorwa byo kongera kwiyubaka bya Jamaica nyuma y’umuyaga ukabije wiswe Melissa, aho bakiriwe neza muri Jamaica kandi basobanurirwa urugendo rwabo rw’akazi. Abasirikare bahawe ibisobanuro birambuye na Komanda wa Brigade izakorana bya hafi na […]
Ethiopia irashinja Eritrea guha intwaro inyeshyamba zo muri Amhara

Igipolisi cya Ethiopia cyatangaje ko cyafashe amasasu ibihumbi n’ibihumbi yoherejwe na Eritrea ku nyeshyamba zo mu Karere ka Amhara muri Ethiopia, ikirego Eritereya yateye utwatsi ivuga ko ari ikinyoma kigamije gutangiza intambara. Ikirego cy’Igipolisi cya Leta ya Ethiopia cyongereye ubushyamirane hagati ya Ethiopia na Eritrea, ibihugu byamaze igihe kirekire bidacana uwaka mbere yo kugirana amasezerano […]
Museveni yanikiye Bobi Wine mu majwi

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, arerekana ko umukandida Yoweri Kaguta Museveni w’ishyaka NRM, yatangiye kwanikira bagenzi be bari bayahatanyemo. Ku wa Kane tariki ya 15 Ukuboza ni bwo abanya-Uganda baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite. Ni amatora yitabiriwe n’ababarirwa muri miliyoni 21. Museveni umaze imyaka 40 ayobora Uganda, muri ariya matora […]
Ghana: Kwima uwo mwashyingiranwe ni icyaha

Muri Ghana, inzego z’umutekano n’ubutabera zatangaje ko kwima uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho bishobora gufatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, bikaba byakurikiranywa n’amategeko. Abayobozi basobanuye ko iyo umwe mu bashakanye cyangwa abakundana akomeje kwima undi uburenganzira bwo kuryamana nta mpamvu zifatika, uwahohotewe yemerewe gutanga ikirego kuri polisi, dosiye igashyikirizwa inkiko ikaburanishwa hashingiwe ku mategeko […]
Twirwaneho yemeje ko yahanuye drone ya FARDC

Umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, wemeje ko ku wa Kane tariki ya 15 wahanuye drone y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umuhuzabikorwa w’uriya mutwe, Colonel Ndakize Kamasa Welcome, yatangaje ko iriya drone bivugwa ko ari iyo mu bwoko bwa CH-4 yahanuriwe mu mirwano yarimo isakiranya ingabo zawo na […]
FIFA yahannye Vision FC

Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yashyize ahagaragara urutonde rushya rw’amakipe yafatiwe ibihano byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi bashya, bitewe n’amadeni afitiye abakinnyi n’abatoza. Ibi byatangajwe mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2026, aho FIFA yasobanuye ko ayo makipe atarubahirije inshingano zo kwishyura abo bakorana na bo. Mu makipe yo mu Rwanda yari yarigeze kujya […]
Uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe imyaka 5 y’igifungo
Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo wakuwe ku mirimo ye nyuma yo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu gihugu mu Kuboza 2024, yahamijwe ibyaha byinshi ashinjwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Mutarama 2026. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu. Icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Gatanu ni cyo cya mbere muri byinshi bifitanye […]
Amb. Maj. Gen Nzabamwita yakiriwe na Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ku wa Kane tariki ya 15 Ukuboza yakiriye Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cye. Ni umuhango wabereye muri Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov. Putin yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu […]
Lourenço yohereje intumwa i Kinshasa nyuma yo guhura n’abanyamadini ba Congo

Téte António, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola akaba n’intumwa ya João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yakiriwe ku wa Kane, itariki ya 15 Mutarama 2026, n’Umukuru w’igihugu cya Congo, Félix Tshisekedi, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa. Nk’uko byatangajwe […]
AFC/M23 yashyize Uvira mu maboko y’Umuryango Mpuzamahanga

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washyize umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu maboko y’Umuryango Mpuzamahanga kugira ngo abe ari wo uwurinda. Ni icyemezo kigaragarira mu ibaruwa umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres. Muri iyo baruwa yo ku wa Kane […]
Jamaica yakiriye abasirikare 100 ba RDF

Guverinoma ya Jamaica ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama yakiriye itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda ryoherejwe muri icyo gihugu gufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza. Umuhango wo kwakira iri tsinda wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kingston, uyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]