Gen. Muhoozi yahaye Bobi Wine nyirantarengwa yo kuba yishyikirije Polisi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahaye umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi, atabikora agafatwa nk’inyeshyamba. Uyu musirikare yabitangaje binyuze mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yari amaze igihe atandikaho. Yagize ati: ” Ku bijyanye na Kabobi (izina akunze kwita Kyagulanyi), umutsinzwi uhoraho, […]
RDC: Umunyapolitiki Seth Kikuni yahunze igihugu mu ibanga rikomeye

Nyuma yo kurambirwa gutotezwa bya hato na hato, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Seth Kikuni, yavuye mu gihugu mu gikorwa bivugwa ko cyateguranywe ubuhanga ndetse n’ubutwari. Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Mutarama, ritangira rigaruka ku nshuro yatawe muri yombi kuva muri Nzeri 2024, ubwo yafatwaga n’urwego […]
Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ya WEF yitabiriwe n’abarimo Trump

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu ya World Economic Forum iri igomba kubera i Davos mu Busuwisi. Ni inama iri kuba ku nshuro ya 56. Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yatangaje ko mu ntumwa z’u Rwanda zitabiriye iriya nama harimo Minisitiri Nduhungirehe, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na […]
Walikale: Drone ya FARDC yateye ibirindiro bya AFC/M23 ku musozi wa Kasopo

Kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Mutarama 2026, ibirindiro by’inyeshyamba za AFC / M23 ku musozi wa Kasopo, hagati ya Gurupoma za Kisimba na Ikobo, muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, byagabweho ibitero by’indege na FARDC mu gitondo cya kare. Amakuru aturuka muri Rusamambu, nko mu birometero 4 uvuye aho igitero cyagabwe, drone y’Ingabo […]
Abaturage b’u Bushinwa bakomeje kugabanyuka mu mwaka wa 4 wikurikiranya – Raporo

Nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’igihugu bishinzwe ibarurishamibare, i Beijing, kuri uyu wa Mbere ibigaragaza, umubare w’abatuye u Bushinwa wagabanutse ku nshuro ya kane yikurikiranya mu 2025 nyuma yuko umubare w’abana bavuka muri iki gihugu ugabanutse kugera ku rwego rwo hasi kuva ibarura ryatangira mu myaka 80 ishize. Mu mwaka ushize, abana miliyoni 7.92 ni […]
Tshisekedi yasesekaye i Davos aho yitabiriye inama ya WEF

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yamaze kugera i Davos mu Busuwisi, aho ari umwe mu bayobozi biyitabiriye inama ngarukamwaka ya 56 y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), iteganijwe guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 19-23 Mutarama 2026. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Umwuka w’ibiganiro.” Ibinyamakuru bya Congo bivuga ko kwitabira kw’Umukuru w’igihugu […]
FERWAFA yaruciye irarumira ku cyemezo cy’umusifuzi Jabo, yamagana abafana ba APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaganye abafana ba APR FC bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bayoboye umukino ikipe yabo yaguyemo miswi na Al-Merrikh, ariko ntibwagira icyo buvuga ku cyemezo cyatumye bakora igisa n’imyigaragambyo. Ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama ni bwo APR FC yaguye miswi 0-0 na Al-Merrikh, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade […]
Pakistan: Inkongi y’umuriro mu isoko yahitanye nibura 11

Mu mpera z’iki cyumweru gishize inkongi y’umuriro ikabije yadutse mu isoko rya kijyambere ryo mu mujyi munini wa Pakisitani, Karachi, yibasiye inzu z’ubucuruzi, ihitana byibuze abantu 11. Kuri uyu wa Mbere, ubushakashatsi bwatangiye gushakisha abantu barenga 60 baburiwe irengero mu gihe abashinzwe gutabara bakuye imirambo myinshi mu nyubako mu ijoro ryakeye. Inkongi y’umuriro mu nyubako […]
Ishimwe rya Perezida Kagame kuri Sénégal yatwaye CAN

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe y’Igihugu ya Sénégal, nyuma yo gutwara Igikombe cya Afurika itsinze ku mukino wa nyuma Maroc. Igitego cyo ku munota wa 94 w’umukino cya Pape Gueye cyari gihagije ngo Les Lions de la Téranga yegukane CAN ya 2026, nyuma yo gutsinda Les Lions de l’Atlas igitego 1-0. Cyari igikombe cya kabiri […]
Perezida Kagame yashimiye Museveni

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya karindwi. Umukuru w’Igihugu yageneye mugenzi we wa Uganda ubutumwa bumushimira abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Ndagushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku bwo kongera gutorwa nka Perezida wa Repubulika ya Uganda. Ndakwifuriza […]
Perezida wa Senegal yatangaje ikiruhuko mu gihugu nyuma yo gutwara CAN 2025

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko mu gihugu hose hatanzwe ikiruhuko mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu yegukanye Igikombe cya Afurika 2025 (CAN 2025) cyabereye muri Maroc. Umukino wa nyuma wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium warangiye Senegal itsinze Maroc igitego 1-0, cyatsinzwe na Pape Gueye ku munota wa 94, nyuma yo […]