Amavubi yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Uri rutonde rwasohotse ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama, rwerekana ko Amavubi yageze ku mwanya wa 130 avuye ku wa 131 yariho mu kwezi gushize. Urutonde rushya rwa FIFA rwerekana ko ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika byazamutse, […]
Igitero cy’u Burusiya i Kyiv cyasize benshi mu icuraburindi

Umuyobozi w’akarere Klitschko Igitero cy’Ingabo z’u Burusiya cyasize inyubako 5,635 zose zo guturamo muri Kyiv nta buryo bwo kuzishyushya nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere, Klitschko, kuri telegram. Umuyobozi wa Kyiv yongeyeho ko serivisi z’akarere n’abashinzwe ingufu barimo gukora ibishoboka ngo bagarure ubushyuhe, amazi, n’amashanyarazi mu ngo z’umujyi. Isosiyete y’ingufu, DTEK, yavuze ko abaturage ba Kyiv barenga […]
Lubero: Inyeshyamba za Wazalendo zatwitse ibirindiro bya FARDC

Ibirindiro by’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) byatwitswe, muri iri joro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri i Misevere, umudugudu uherereye hafi ya Musienene, hafi y’ishuri ribanza rya Musienene, umurwa mukuru wa Sheferi ya Baswagha (Teritwari ya Lubero), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko sosiyete sivile i Musienene ibivuga, inkongi […]
Masisi: Wazalendo yakubiswe iz’akabwana nyuma yo kugerageza kwinjira i Bukama

Mu ijoro ryo kuwa Mbere, rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Mutarama, mu gace ka Bukama, muri Gurupoma ya Bashali Mukoto, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, habaye imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo, nyuma y’igitero cyagabwe ahitwa Pilote. Amakuru aturuka aha, aravuga ko inyeshyamba za Wazalendo zacengeye muri Bukama ziturutse ahitwa Nyitabiroha, bituma […]
FARDC irigamba kongera kugenzura Uvira

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyongeye kugenzura umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko AFC/M23 yari imaze igihe iwugenzura ifashe icyemezo cyo kuwuvamo. FARDC yemeje ibi mu itangazo, yasohoye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026. Kuri ubu amakuru avuga ko ingabo za AFC/M23 nyuma […]
Ingabo za RDF zatangiye akazi kazijyanye muri Jamaica

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’abahanga mu bwubatsi bo mu Ngabo za Jamaica (JDF), batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kongera kubaka muri Montego Bay, muri Paruwasi ya St James. Ibikorwa byatangijwe no kongera kubaka amazu y’abaturage baho yangijwe n’inkubi ikabije y’umuyaga yiswe Melissa, biba intangiriro y’inkunga ifatika y’ubutabazi n’ubwubatsi ku […]
Togo: Lt. Col. Damiba wayoboye Burkina Faso yatawe muri yombi

Nk’uko amakuru aturuka hafi y’Igisirikare cya Togo abitangaza, ku wa Gatanu, itariki ya 16 Mutarama, nibwo Lt. Col. Damiba yakuwe muri villa ye mu gace ka “Lomé 2” ajyanwa mu rukiko rw’ubujurire. Aha, umucamanza yemeye gushyira mu bikorwa ubusabe bwari bwatanzwe na Burkina Faso bwo gufata Damiba. Icyemezo kikimara gutangwa, bimwe mu bintu bye bwite […]
Gen. Muhoozi warahiriye guca Bobi Wine ubugabo yavuze umubare w’abayoboke be amaze kwica

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yigambye kwica abayoboke 22 b’ishyaka National Unity Platform rya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Muhoozi yemeje izo mpfu biciye mu ruhererekane rw’ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ni ubutumwa yibasiyemo bikomeye Bobi Wine uheruka gutsindwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba se wa Gen. […]
FERWAFA yahannye umusifuzi Jabo wabujije APR FC gutsinda Al-Merrikh

Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, yahanishije umusifuzi Jabo Aimée Aristote kumara imikino ine adasifura, nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyashoboraga kuyiha intsinzi kuri Al-Merrikh. Uyu musifizi ni we wanze igitego umunya-Ghana Dauda Yussif yatsindiye APR FC Ku munota wa 88 w’umukino, ubwo uriya mukinnyi yatereraga ishoti riremereye inyuma y’urubuga rw’amahina […]
Umwarimu wo muri UR afunzwe akurikiranweho gushukisha amafaranga abana b’abakobwa akabasambanya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga. Uru rwego rwasobanuye ko iperereza ry’ibanze rwakoze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu “yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.” Dr. Manirakiza ubu afungiye […]