U Burusiya buravuga ko bwiteguye guhuza u Rwanda na RDC

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha ku mpande zihanganye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe yaba ibisabwe, mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama. Minisitiri Lavrov yavuze ko nta cyizere […]
Trump yise abaturage ba RDC ‘bamwe mu bantu babi cyane ku Isi’

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje abimukira baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abateje ikibazo cyane igihugu cye. Trump yabigarutseho mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru. Uyu mutegetsi uvuga ko yamenye Congo Kinshasa kubera guhagarika intambara yayo n’u Rwanda, yagaragaje abaturage b’iki gihugu nk’abantu bagoranye ndetse bari mu babi kurusha abandi […]
Imirimo yo kubaka inzu y’ababyeyi mu Bitaro bya Nyamata igeze kuri 80%

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’U Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) na Visi Meya Yvette Imanishimwe basuye ahubakwa inzu y’ababyeyi mu Bitaro bya Nyamata bareba aho imirimo yo kuyubaka igeze. Iyi nzu y’ababyeyi (Materinity) iri […]
Nangaa yashyize Tshisekedi mu gatebo kamwe na Habyarimana witaga Kagame Umugande

Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Corneille Nangaa, yashyize mu gatebo kamwe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC n’ubwa Juvenal Habyarimana wigeze kuyobora u Rwanda, kubera Politiki yo kuvangura abantu buhuriyeho. Nangaa yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru akanaba umushakashatsi Bojana Coulibaly. Muri iki kiganiro, Nangaa yagarutse ku ngengabitekerezo n’ivangura ubutegetsi bwa […]
Ingabo z’u Burundi na zo zasubiye mu Mujyi wa Uvira

Imitwe myinshi y’Ingabo z’u Burundi na yo yinjiye mu Mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zinyuze ku mupaka wa Kavinvira, aho zisanze Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za Wazalendo bakorana, nyuma y’iminsi AFC/M23 ivuye muri yu mujyi. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yahoo, avuga ko izi Ngabo z’u Burundi, mu […]
HRW iravuga ko kuva muri Uvira kwa AFC/M23 byasize abaturage mu menyo y’Abawazalendo

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, HRW, uravuga ko kuva kwa AFC/M23 bitunguranye mu Mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku itariki ya 17 Mutarama 2026, byasize abaturage mu kaga gakomeye biturutse ku mitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo. Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 Mutarama, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi […]
RDC yakupye internet muri Uvira

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakupye internet mu mujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi mike ingabo zayo ziwugarutsemo. Kuva ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama ni bwo ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba Wazalendo batangiye kugaruka muri Uvira, nyuma y’uko ingabo z’umutwe wa M23 zari zimaze ukwezi […]
U Rwanda/Maroc: Hatangijwe komite igiye gushyira ubufatanye bwa gisirikare ku rundi rwego

Intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’Igisirikare cy’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Patrick Karuretwa, umuyobozi mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare, ziri i Rabat, mu Bwami bwa Maroc, kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 22 Mutarama 2026, aho bitabiriye inama yo gutangiza Komite Ihuriweho y’Ubufatanye bwa Gisirikare (JMCC) hagati y’u […]
Ushinjwa kwica uwari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa Gatatu urukiko rwo mu Buyapani rwakatiye umugabo wari ukurikiranweho kurasa akica uwahoze ari minisitiri w’intebe, Shinzo Abe, igifungo cya burundu, nyuma y’imyaka irenga itatu ubwo bwicanyi bubaye. Muri Nyakanga 2022, Tetsuya Yamagami w’imyaka 45 yari yemeye icyaha cyo kwica Abe akoresheje imbunda yakorewe mu rugo n’intoki mu Mujyi wa Nara wo […]
Uvira tuzayisubiramo ku nabi cyangwa ineza: Me Nyarugabo wari kumwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23

Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umusenateri, yatangaje ko byanga bikunze igihe kizagera ingabo za AFC/M23 zigasubira mu mujyi wa Uvira. Nyarugabo yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi ba AFC/M23 bari basuye abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bamaze igihe barahunze […]
Undi muvandimwe wa Corneille Nangaa arafunzwe

Umuvandimwe wa Corneille Nangaa, Uyobora AFC/M23, witwa Didier, ni umwe mu bantu bashya bo mu muryango we bakurikiranwe n’ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umuryango wa Corneille Nangaa ku Cyumweru watangaje ko Didier Nangaa ufite ikigo General Mining Corporation (GMC) gicukura amabuye y’agaciro amaze icyumweru afungiye mu biro by’urwego rw’iperereza mu ntara ya Haut-Uélé. […]