Nyuma ya Amerika, u Bufaransa na bwo bwafashe ubwato butwara Peteroli bw’u Burusiya

Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi, kuri uyu wa Kane zafatiye mu nyanja ya Mediterranée ubwato bwari bwikoreye Peteroli buyivanye mu Burusiya. Abayobozi b’Igisirikare cy’u Bufaransa kirwanira mu nyanja batangaje ko ubwo bwato bwitwa Grinch bukekwaho kuba bwikoreraga Peteroli bwiyitirira igihugu kitari cyo. Itangazo ry’icyo gisirikare rivuga ko ubwo bwato bwarimo buherekezwa bujya ku cyambu […]
Ndayishimiye yagaragaye ari mu mwuka mu mwiherero w’amasengesho

Umwiherero w’amasengesho w’ishyaka riri ku butegetsi, mbere ya kongere izatorerwamo abayobozi bashya ku itariki ya 25 Mutarama, watangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Mutarama, utangizwa n’amasengesho yabereye mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi, Gitega. Iyi minsi itatu yo gusabana no gusenga, yatangijwe na misa yabereye kuri kiliziya ya Saint François d’Assise ya […]
Isezerano rya Minisitiri Ugirashebuja ku muhungu wa Ingabire Victoire wasabye ko nyina yafungurwa

Minisitiri w’Ubutabera akanaba intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yijeje umuhungu w’umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ko nyina azahabwa ubutabera bunyuze mu mucyo. Minisitiri Dr. Ugirashebuja yahaye Rémy Amahirwa iryo sezerano, ubwo bahuriraga i Genève mu Busuwisi aho Minisitiri w’Ubutabera yari yitabiriye isuzuma ry’akanama ka Loni gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka ‘Universal Periodic […]
Uganda: Igipolisi cyemeje ko cyataye muri yombi Depite Kivumbi

Kuri uyu wa Kane, Igipolisi cya Uganda cyavuze ko cyafunze umudepite n’umuyobozi mukuru w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu kubera uruhare akekwaho kugira mu rugomo rushingiye ku matora rwahitanye nibura abantu barindwi. Uyu mudepite, Muwanga Kivumbi, ni visi perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rivuga ko riharanira ubumwe bw’igihugu (NUP) riyobowe n’umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, […]
Canada: Babiri begereye Tshisekedi bagiye kujyanwa mu nkiko

Umuryango utegamiye kuri leta, Urgence DRC, ku bufatanye n’imiryango makumyabiri iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango icumi y’abahohotewe, watangaje ko ugiye kuregera abayobozi ba Canada, abaturage ba yo bakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lisette Kabanga na Jean-Claude Bukasa, kubera uruhare rwabo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara risobanura ko aba […]
Ba Gen. Yav Kabeya na Banywesize ba FARDC bafunguwe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ba Jenerali Jean-Claude Yav Kabeya na Pierre Banywesize bari bamaze igihe bafunzwe barekuwe by’agateganyo. Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi yari yatawe muri yombi muri Kamena 2025. Tshisekedi akijya ku butegetsi […]
Ababiligi batunguwe no kwisanga inyuma y’u Rwanda mu kugira imihanda myiza

Ku rutonde rw’imihanda myiza ku Isi, u Bubiligi buri ku mwanya wa 60, inyuma y’ibihugu birimo Turkiya, u Rwanda, ndetse na Uzubekistan. Ni mu gihe abaturanyi b’u Bubiligi b’Abanyaburayi, bose bari mu myanya myiza. Imihanda y’u Bubiligi ni umuyoboro wa kilometero 207.029 km. Ni umuyoboro wa kabiri munini mu Burayi, inyuma y’u Buholandi, kandi by’umwihariko […]
Lt. Gen. Philemon Yav yahakanye gukorana n’u Rwanda

Lieutenant-Général Philemon Yav wigeze kuba umuyobozi w’intara ya gatatu ya gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakaniye imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ibirego byo kuba yarigeze gukorana n’u Rwanda ashinjwa. Muri Nzeri 2022 ni bwo uyu Jenerali yatawe muri yombi, nyuma y’uko umutwe wa M23 wari umaze kwirukana ingabo za Leta ya […]
Abasirikare 8 ba Nigeria biciwe mu gitero cya Boko Haram muri Borno

Abashinzwe umutekano muri Nigeria baravuga ko byibuze abasirikare umunani ba leta bishwe abandi 50 barakomereka ubwo intagondwa za kislamu za Boko Haram zagabaga igitero ku mutwe wa gisirikare muri Leta ya Borno. Biravugwa ko aba barwanyi bahageze kuri moto no mu modoka z’imitamenwa muri icyo gitero cyabaye ku wa Mbere. Amakuru akomeza avuga ko inyeshyamba […]
Abagera ku gihumbi bamaze guhunga Uvira kuva FARDC na Wazalendo bahagaruka

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), kugaruka kw’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, hamwe n’Ingabo za Congo (FARDC), mu Mujyi wa Uvira byatumye abantu babarirwa mu gihumbi bahunga. Amakuru atangazwa na RFI ndetse aherutse gushimangirwa na HRW, aravuga ko abahunga cyane cyane ari Abanyamulenge cyangwa Abatutsi bo muri Kongo. Abandi bahise batangira guhunga ni abantu […]
2026 uzaba umwaka w’akazi gakakaye: Gen. Makenga

Umugaba Mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yateguje abayoboke b’uriya mutwe ko uyu mwaka wa 2026 uzarangwa n’akazi gakakaye, mu gihe urugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukomeje. Makenga yabiteguje abo bayoboke ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, mu nama abayobozi bakuru ba AFC/M23 bagiranye n’abayoboke bayo bo mu […]
Ikinyamakuru Daily Star cyasabye ko Senegal yamburwa igikombe cya AFCON2025

Ikinyamakuru Daily Star cyo mu Bwongereza cyasohoye inkuru y’ibitekerezo (opinion) isaba ko Senegal yamburwa igikombe cya Afurika (AFCON) kigahabwa Maroc, ndetse umutoza wa Senegal, Pape Thiaw, agahabwa igihano cya burundu cyo kutazongera kugaragara mu mupira w’amaguru. Iyi nyandiko yanditswe na Jeremy Cross, Umwanditsi Mukuru mu bya Siporo wa Daily Star. Impamvu nyamukuru y’iyi myanzuro ni […]