Haut-Katanga: Ishyamba si ryeru hagati ya sosiyete sivile na guverineri

Mu Ntara ya Haut-Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imiryango myinshi itegamiye kuri leta iramagana ubuyobozi bwa guverineri w’agateganyo, Martin Kazembe Shula, bashinja ko bwashyize imbere amacenga ya politiki kuruta ibyo intara ishyira imbere. Mu gihe mu ntara ibikorwa bisa nk’aho byahagaze, aho kubaka byahagaritswe, imishinga y’iterambere irahagarikwa, ndetse n’imirimo ifitiye igihugu akamaro, biravugwa […]

Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi 78 basoje amasomo y’ubuvuzi muri UGHE

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange (UGHE) campus ya Butaro, mu Karere ka Burera, umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku  banyeshuri  30 basoje amasomo y’ubuvuzi b’aba ‘Doctors’ na 48 basoje ku rwego Master of Science in Global Health Delivery. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Nsengiyumva, ni we […]

Abarimo FDNB, FDLR n’abazungu batangiye koherezwa ku bwinshi mu misozi miremire

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watanze impuruza ku bitero ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gutegura kugaba ku baturage bo mu gice cy’imisozi miremire mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuhuzabikorwa w’uriya mutwe, Colonel Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ukwiyongera gukabije kandi guteje inkeke kw’ibikorwa […]

Igitero cya drones za FARDC kuri centre ya Minzenze cyahitanye abaturage benshi

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kwibasira abaturage b’abasivili no gukomeza kudaha agaciro ubuzima bw’ikiremwamuntu. Mu butumwa yanyujije kuri X kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka yongeye gutanga abagabo ku Muryango Mpuzamahanga. Ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ubudahwema gukurikiza politiki y’urugomo buhumyi rukorerwa abaturage b’abasivili, gusenya imitungo yabo mu […]

Minnesota: Abashinzwe abinjira n’abasohoka bishe undi muntu bamurashe

Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barashe umuntu muri Minneapolis, abayobozi baho bagaragaje ko ari uwitwa Alex Pretti w’imyaka 37, umuturage wa Amerika. Abayobozi ba Leta ya Minnesota n’abayobozi ku rwego rw’igihugu barimo gutanga inkuru zivuguruzanya ku bihe byabanjirije iyicwa rya Pretti, ibi bikaba bibaye mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu undi muntu […]

Umusore uba muri Amerika afunzwe ashinjwa kwica mugenzi we

Uwitwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we, nyuma yo kumugongera mu mujyi wa Kigali, aho bivugwa ko byatewe n’ubushyamirane bwo gupfa umukobwa. Amakuru y’ifungwa ry’uyu musore, yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry wavuze ko […]

Gisagara: Arashinjwa guha bagenzi be inzoga yahumanyije

Mu Isantere y’ubucuruzi ya Rebero mu kagari ka Gakoma umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, haravugwa umugabo witwa Iraguha Eric uherutse guha inzoga y’icyuma abagabo 4 yabanje gusukamo Supaguru, ibyo abahatuye n’abanyweye kuri iyi nzoga bavuga ko ari igikorwa kigayitse cyo gushaka  guhitana ubuzima bw’abantu. Bamwe mu banyoye iyi supaguru baganiriye n’umunyamakuru wa B Plus TV […]

Brig. Gen Gasana yagizwe umupilote wa Perezida, anahabwa izindi nshingano 

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye Brig. Gen Godfrey Gasana inshingano zirimo kuba umupilote wihariye wa Perezida wa Repubulika. Igisirikare cy’u Rwanda ni cyo cyemeje iby’izi nshingano, mu itangazo cyashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026. Usibye kuba umupilote wa Perezida, Brig. Gen Gasana yagizwe […]