Umunyamakuru Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Umunyamakuru Uwera Jean Maurice, yahawe inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Uwera wamenyekanye nk’umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, yari amaze igihe ari umuyobozi wa Radiyo ya SK FM. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamuhaye ziriya nshingano, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama […]
Amerika yaba iri gutegura gufatira u Rwanda ibihano

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko bari kuganira uko kiriya gihugu cyafatira u Rwanda ibihano, nyuma y’uko rwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binaniwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinyanye. Mu byumweru bitandatu bishize ni bwo ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bashyize umukono kuri ariya masezerano, […]
UPDF yahakanye ko iri guhiga Bobi Wine

Ingabo za Uganda (UPDF) zahakanye ibivugwa ko zirimo guhiga Perezida w’ishyaka National Unity Platform (NUP) akaba n’uwigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine. Ibi byatangajwe na Colonel Chris Magezi, Umuvugizi w’Agateganyo w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, nyuma y’uko Kyagulanyi avuze ko ingabo zagabye igitero ku rugo rwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize, bigatuma […]
Trump yaburiye Iran nyuma yo kohereza hafi yayo amato y’intambara

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Iran ayibwira ko “igihe kirimo gushira” kugira ngo iganire ku masezerano ajyanye na porogaramu yayo ya nucléaire, nyuma y’uko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kongerwa mu gace ka Golfe. Perezida Trump mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko “armada (itsinda […]
Huye: Umugabo w’imyaka 21 akurikiranweho kwica umugore babanaga

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 21 ukekwaho kuba ku itariki ya 22/01/2026 ahagana saa tatu z’ijoro yarishe umugore babanaga w’imyaka 20 ubwo bari mu rugo mu Mudugudu wa Kadurumba, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Save, mu Karere ka Gisagara. Mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yamukubise ingumi mu gahanga akamukubita […]
Fizi: Abakomando ba FARDC boherejwe guhangana na Twirwaneho yigaruriye uduce dushya

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko uduce Twirwaneho yafashe turimo Inguri (Angúlé), Bikyaka na Nehele, nyuma yo guhangana n’ingabo […]
Cibitoke: Imirambo y’abantu 3 yasanzwe ku Ruzi rwa Rusizi

Imirambo y’umugabo, umugore, n’umwana yavumbuwe ku nkombe z’Uruzi rwa Rusizi, kuwa Kabiri mu gitondo, hafi y’umupaka uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu gace ka Gatoki, Umudugudu na Zone Rukana, Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’igihugu. Abayobozi bakeka ko ari igikorwa cyo kugerageza kwambuka bitemewe cyagenze nabi. Amakuru […]
“Umugabo si ihene yo kwiba” – Nana

Nyuma yo gusezerana ku mugaragaro n’umugabo we Jean Paul, Umurerwa Nana yahuye n’igitutu n’ibirego byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba yaratwaye umugabo w’undi mugore. Nana yahise ahakana ayo makuru, ashimangira ko umugabo we atari afite undi mugore, bityo ko nta kwiba kwabayeho. Ibi Nana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yari […]
Ubuhamya bwa Gen. Ndima mu rubanza rwa Gen. Yav ushinjwa kuba icyitso cya Kabarebe

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 rwasubukuye urubanza Lt. Gen Philemon Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda. Muri uru rubanza ruyobowe na Lieutenant-général Joseph Mutombo Katalay, abasirikare bane bakuru barimo lieutenant-général Ndima Kongba wigeze kuba Guverineri wa gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gén. Maj […]
Nibongera kudutera Uvira tuzasubirayo: Dr. Balinda wa AFC/M23

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niziramuka zongeye kuwugabaho ibitero, bizarangira usubiye gufata Umujyi wa Uvira. Byatangajwe n’umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro yahaye BWIZA. Ku wa 9 Ukuboza 2025 ni bwo AFC/M23 yari yafashe umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara […]
France: Uwari senateri arashinjwa guha ibiyobyabwenge umudepitekazi

Uwahoze ari senateri Joël Guerriau w’imyaka 68, yemeye ko yahaye depite Sandrine Josso ikinyobwa kirimo ikiyobyabwenge cya MDMA ariko akavuga ko ari impanuka. Uyu mudepitekazi wo mu Bufaransa yavuze ko yifuza ko “ukuri” kujya ahagaragara mu rubanza rw’uwahoze ari senateri ushinjwa kumunywesha ibiyobyabwenge agamije kumusambanya. Asobanura ko ari ibintu byamuteye ubwoba bw’uko ashobora gufatwa […]
Abanyarwanda barimo abarwanyi 15 ba FDLR batashye bava muri RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 27 Mutarama 2026, MONUSCO, ibinyujije muri gahunda yo kwambura intwaro intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDRS), yasubije mu gihugu cyabo abaturage 34 b’Abanyarwanda, barimo 15 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR hamwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo. Iyi ni inshuro ya gatatu habaye gutaha […]
Korea y’Epfo: Uwahoze ari “first lady” yoherejwe muri gereza

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwategetse ko uwahoze ari umudamu wa mbere mu gihugu, Kim Keon Hee, ahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa yatanzwe n’abayobozi b’Itorero Unification Church kugira ngo na we azabafashe mu rwego rwa politiki. Umucamanza Woo In-sung wo mu Rukiko rw’Ibanze […]
Yemeye gufungwa aho gusubiza Miliyoni 272 zayoberejwe kuri konti ye

Muri Nigeria, umugabo witwa Ojo Eghosa Kingsley, umukiriya wa First Bank, yisanze mu kibazo gikomeye cy’amategeko nyuma y’uko iyi banki iyobereje kuri konti ye amafaranga angana miliyari 1.5 Aho kumenyesha banki cyangwa gusubiza ayo mafaranga, Kingsley bivugwa ko yayakoresheje ku nyungu ze bwite hagati ya Kamena na Ugushyingo 2025. Ibi byatumye Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha […]
Abasirikare b’u Burusiya babohewe ku biti bacuritse ndetse bambaye n’ubusa

Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko abayobozi b’igisirikare cy’u Burusiya bagaragaye bahana abasirikare babiri bashinjwaga guta inshingano no kutubahiriza amabwiriza ku rugamba rwo muri Ukraine. Ayo mashusho, bivugwa ko yafashwe hafi y’ahari imirwano, agaragaza abasirikare bombi bambitswe ubusa bw’imbere gusa, baziritswe ku biti mu mbeho ikabije. Umwe muri bo yari amanitswe umutwe […]