Amakimbirane yo muri RDC: Perezida Kagame na Gnassingbé bagiranye ibiganiro byo mu muhezo

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byo mu muhezo (tête-à-tête) na Faure Gnassingbé wa Togo akaba n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) ku mugambi w’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Kagame na Perezida Gnassingbé banahuye n’Itsinda ry’Impuguke ryashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika rigizwe n’abahoze ari abakuru b’Ibihugu bya Afurika. […]

Ingabo z’u Rwanda zishobora kuguma muri Mozambique kugeza nibura mu 2030

Umushinga munini wa gaz w’ikigo TotalEnergies muri Mozambique, wari umaze imyaka 5 warahagaze kubera ibitero by’intagondwa zihishe inyuma y’idini ya Islam, wongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane ushize, itariki 29 Mutarama 2026, hakaba hitezwe ko Ingabo z’u Rwanda zizaguma mu majyaruguru ya Mozambique indi myaka kugirango zikomeze kwizeza umutekano. Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari […]

Walikale: Ibitero by’indege byibasiye ibirindiro bya AFC/M23 i Mindjendje

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko kuri uyu wa Kane, cyari gikomeje ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23 muri Teritwari ya Walikale, hagamijwe gusenya ibirindiro byazo no kugabanya ubushobozi bwazo bwo guteza ibibazo muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru. Inkuru yashyizwe ahagaragara na ACTUALITE.CD kuri uyu wa Gatanu, ivuga […]

Inkotanyi twarwaniye aha mu Burundi icyumweru cyose turazumutsa: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta banga ry’imirwanire abo yise Inkotanyi barusha igihugu cye, ngo kuko hari igihe yigeze kumara icyumweru cyose arwanira na zo mu Burundi akazumutsa. Ndayishimiye yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari mu masengesho yari yateguwe n’ishyaka CNDD-FDD. Yavuze ko yarwaniye n’Inkotanyi ahitwa i Muruta mbere y’uko ngo zambuka zikajya […]

Igitero cy’iterabwoba cya FARDC mu isoko rya Sange cyaguyemo 5

Umutwe wa AFC/M23 washinje ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba igitero cy’iterabwoba mu isoko rya Sange riherereye muri Teritwari ya Uvira, rikica abaturage batanu b’abasivile. Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama ni bwo muri ririya soko hagabwe igitero cya grenade, nk’uko AFC/M23 yabyemeje biciye muri Lawrence […]

Perezida wa Niger yikomye abarimo Macron na Talon yizeza kuzihorera

Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Mutarama 2026, Perezida wa Niger, Abdourahamane Tiani, yashinje abaperezida b’u Bufaransa, Benin na Cote d’Ivoire kuba barateye inkunga igitero cyagabwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niamey, nubwo nta bimenyetso yatanze. Urusaku rw’amasasu n’ibisasu bya rutura byumvikanye mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger, i Niamey, mbere gato ya saa […]

FARDC na FDNB bisubije Point-Zéro nyuma yo kurasa Twirwaneho na za drone 

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryisubije agace ka Point-Zéro gaherereye muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukambura umutwe wa Twirwaneho wari umaze ibyumweru bibiri ukagenzura. Ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama ni bwo FARDC ifatanyije n’Ingabo z’Abarundi, Wazalendo na FDLR bisubije kariya gace k’ingenzi, […]

Ibalanky wari inshuti ya Tshisekedi yiyunze kuri AFC/M23

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko Claude Ibalanky wari umuntu wa hafi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi akanaba inshuti ye, yamaze kumutera umugongo akerekeza muri AFC/M23. Amakuru avuga ko uyu mugabo ari i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu minsi mike ishize. Claude Ibalanky uvuka mu ntara ya Bandundu, […]

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ari i Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe. Perezida Gnassingbé, usanzwe unahagarariye itsinda ry’abunzi ba Afurika Yunze Ubumwe ku kibazo cya DRC, yageze mu mbere gato y’uko […]

Tshisekedi yakiriye abunzi bashyizweho na AU

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye mu ngoro ye intumwa z’akanama k’abunzi ba Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwa gahunda zikomeje za dipolomasi zo guteza imbere amahoro muri DRC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibiganiro byibanze ku bikorwa by’abunzi bigamije guhagarika amakimbirane, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu. Madamu Sahle-Work Zewde wahoze […]

Yabyariye mu kazi atazi ko atwite

Umugore ukorera ikigo gitwara imizigo FedEx muri Leta ya Iowa muri Amerika yakiriye inkuru itunguranye cyane, nyuma yo kwibarukira mu kazi atazi ko atwite. Amethyst Blumberg, umukozi wa FedEx, ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, yumvise atamerewe neza mu mubiri maze ajya mu bwiherero. Icyo atari azi ni uko uwo mwanya wari ugiye […]

Gen Muhoozi yasabye imbabazi Amerika

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishinja, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter), gufasha umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, wari umaze iminsi avugwa nk’uwaburiwe irengero. Mu butumwa yasohoye nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara ayo magambo, Jenerali […]

Yigize umukozi wa FBI ajya gufunguza uwishe umukozi wa leta

Umugabo wo muri Leta ya Minnesota, witwa Mark Anderson (ufite imyaka 36), yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi wa Leta ya Amerika (FBI), nyuma yo gukekwaho kugerageza gucikisha Luigi Mangione muri gereza i New York, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga. Anderson akurikiranyweho kuba yarageze ku Metropolitan Detention Center (MDC) i Brooklyn, avuga […]

Cap Ibrahim Traoré yasenye amashyaka yose ya politike

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Burkina Faso bwatangaje ko buseshe amashyaka yose ya politiki yo mu gihugu, ndetse bukanakuraho amategeko yayagengaga, nk’uko byemejwe n’itegeko ryemejwe na Guverinoma ku wa Kane. Iki cyemezo kije gikurikira izindi ngamba zitandukanye zafashwe n’ubu butegetsi kuva bwafata ubutegetsi binyuze muri coup d’État yo mu 2022, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga […]

Umugabo n’umugore bishimuse kugira ngo babone Miliyoni 10

Abashakanye batuye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, bazwi ku mazina ya Fred na Goodness, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho guhimba inkuru y’ishimutwa ryabo bagamije kwaka amafaranga angana na miliyoni 10 z’ama-naira mu miryango yabo n’inshuti. Amakuru dukesha PUNCH Metro avuga ko aba bashakanye bishimuse ku wa 7 Mutarama 2026, bagatangira guhamagara bene wabo […]

Ayra Starr arifuza Burna Boy mu kazi 

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Ayra Starr, wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats, yatangaje ko Burna Boy ari we muhanzI yifuza gukorana na we kurusha abandi bose. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Billboard, cyashyizwe ahagaragara ku wa Kane, aho yari ari kuganira na Chelley Bissainthe, wamamaye muri Love Island USA, ku bijyanye n’itangwa ry’ibihembo bya Grammy 2026, […]