Minisitiri Bizimana yasabye Juno Kizigenza guhindura izina

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko umuhanzi Juno Kizigenza akwiye guhindura izina azwiho rya “Rutwitsi muzi”, kubera ko rifitanye isano n’amateka ababaje yabaye mu Rwanda. Ibi byakurikiye ijambo Minisitiri Bizimana yatanze imbere ya Sena ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, aho yagarutse ku mikoreshereze y’amagambo amwe n’amwe akunze […]
Bruce Melodie yahuye na Amb Gen. Patrick Nyamvumba

Nyuma yo kumara iminsi muri Tanzania akora ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya Pom Pom, umuhanzi Bruce Melodie yabanje gusura Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu mbere yo gusubira i Kigali. Aho yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, byibanze ku iterambere ry’umuziki nyarwanda. Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ibinyujije ku rubuga […]
Nyuma y’ikibuga cy’indege cya Kisangani cyarashweho na M23 haba hatahiwe icya Bujumbura?

Nyuma y’iminsi ibiri ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka giherereye mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo kigabweho igitero cya za drone, umutwe wa AFC/M23 wemeje ko ari wo wakirasheho. AFC/M23 yemeje ko yarashe kuri kiriya kibuga ikanasenya ikigo cyayoborerwagamo ibitero bya za drone z’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), nyuma y’amasaha make Perezida wayo, […]
Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bishe nibura abantu 162 mu mudugudu umwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, abantu bitwaje imbunda bishe byibuze abantu 162, mu Mudugudu wa Woro, muri Leta ya Kwara, mu burengerazuba bushyira hagati muri Nigeria, nk’uko Croix-Rouge yabitangaje, ndetse byemejwe na polisi na guverineri wa leta. Babaomo Ayodeji, Umunyamabanga w’ishami rya Croix-Rouge ya Nigeria muri Kwara yagize ati: “Nk’uko amakuru aheruka […]
Uganda yaciye ku butaka bwayo Abanyamerika 2

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo guca burundu abanyamerika, Jeffrey Smith na Robert Amsterdam ku butaka bwayo, ibagaragaza nk’abantu batemerewe gukandagira ku butaka bwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda. Smith washinze ikigo Vanguard Africa, na Robert Amsterdam usanzwe ari umunyamategeko ukorera mu Bwongereza akaba n’umuyobozi wa Amsterdam & Partners LLP, Uganda ibafata nk’abakoze […]
Perezida Tshisekedi yerekeje i Washington

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu, azwi cyane muri Amerika “National Player Breakfast” aba ku nshuro ya 74. Buri mwaka, iki gikorwa gihuza abayobozi ba politiki, abayobozi […]
Myugariro Mukura VS icyemeza ko ari uwayo yerekanwe na APR FC

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu yerekanye myugariro Ishimwe Abdul, nyuma yo kumutangaza nk’umukinnyi wayo mushya. Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti: “Indi ntare yaje mu kipe. Ikaze mu muryango wa APR. Ishimwe Abdoul ni Intare.” Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto y’uriya myugariro yambaye umwambaro wa APR FC, nyuma yo […]
Bull Dogg ahamya ko nk’umuhanzi mukuru agomba kwisunga abashya

Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda biteguye neza igitaramo cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center. Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye aho igitaramo kizabera, cyahuje abaraperi bazariririmba barimo Bull Dogg, Logan Joe, B-Threy, Fifi Raya na Pro Zed. Mu ijambo rye, Bull Dogg, umwe mu nkingi za mwamba […]
Uganda: Bobi Wine yamaze guhungira muri kimwe mu bihugu bya East Africa

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, biravugwa ko yavuye mu gihugu kandi hashize icyumweru yinjiye mu gihugu cy’abaturanyi cyo muri Afurika y’Iburasirazuba ahunga nubwo abayobozi muri guverinoma bashimangiye ko inzego z’umutekano za leta ntacyo zimushakaho. Umwe mu bayobozi yagize ati: “Ayo ni yo makuru […]
Umunyarwenya 5K Etienne yambitse impeta

Umunyarwenya uzwi ku izina rya 5K Etienne, amazina ye nyakuri akaba Iryamukuru Etienne, yamaze kwambika impeta umukunzi we mu rwego rwo kwiyemeza ko bitegura kubana nk’umugabo n’umugore. Mu gitondo cyo ku wa 4 Gashyantare 2026, 5K Etienne yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uwo muhango wo kwambika impeta, avuga ko umukunzi we yamusubije “Yego”, ashimangira […]
Perezida Salva Kiir yirukanye abakozi bo mu biro bye abahora guha imirimo umuntu wapfuye

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yirukanye abakozi babiri bakomeye bo mu biro bye, abahora kuba baratumye aha inshingano umuntu umaze igihe kirekire yarapfuye. Ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare ni bwo Perezida Salva Kiir yirukanye bariya bakozi. Ni nyuma y’uko bafashe umuntu wapfuye mu myaka itanu ishize bakamugira umwe mu bagize Komisiyo y’Igihugu […]
UK: Igipolisi gikurikiranye uwahoze ari minisitiri wahaye Epstein amabanga y’igihugu

Igipolisi cyo mu Mujyi wa London cyatangiye iperereza kuri Peter Mandelson, wahoze ari minisitiri, kubera ibirego by’imyitwarire idakwiye igihe yari mu biro bya Leta. Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari minisitiri w’umurimo akaba na Ambasaderi muri Amerika, ashinjwe guha amakuru y’ingenzi ya guverinoma umunyemari w’Umunyamerika wafunzwe ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akaza gupfira […]
M23 yashenye ikigo FARDC yagabiragamo ibitero bya drone

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko mu mpera z’icyumweru gishize wagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usenya ikigo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryifashishaga mu kugaba ibitero bya za drone. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo ikibuga […]
Umusore w’imyaka 23 ari mu rukundo na Nyirakuru wa mugenzi we bigana ufite imyaka 83

Mu Buyapani havutse inkuru y’urukundo idasanzwe yatunguye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kofu, umusore w’imyaka 23, uri hafi kurangiza kaminuza, yakunze Aiko, nyirakuru w’imyaka 83 wa mugenzi we biganaga, none ubu bamaze amezi arenga icumi bakundana. Uru rukundo rwatangiye igihe Kofu yasuraga iwabo wa mugenzi we, aho yahuriye na Aiko bwa mbere. Bombi bavuga ko […]
Amerika iravuga ko yamaze kohereza itsinda ry’ingabo muri Nigeria

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zishinzwe igice cya Afurika (AFRICOM), yemeye bwa mbere, nyuma y’igitero cy’indege cyo kuri Noheri, ko Ingabo za Amerika ziri ku butaka bwa Nigeria. Mu Kuboza, Perezida Donald Trump yategetse ibitero by’indege ku bo yavuze ko ari abantu ba Leta ya Kisilamu muri Nigeria […]
Igipolisi cya Congo nacyo cyasubiye muri Uvira

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubiye ku mugaragaro mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’amezi hafi abiri yarahunze, uyu mujyi uri ku Kiyaga cya Tanganyika ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23. Aba bapolisi bari bambutse umupaka berekeza mu Burundi ubwo inyeshyamba zasatiraga Uvira. Abapolisi bagera […]
Umuhungu wa Gaddafi yishwe arashwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Col Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, biravugwa ko yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. Yari afite imyaka 53. Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru muri Libya avuga ko urupfu rwe rwemejwe ku wa kabiri n’umuyobozi w’itsinda rye rya politiki. Umwunganizi mu mategeko wa Gaddafi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko igitero cyagabwe n’itsinda ry’abantu […]