Uganda: Manager wa hotel n’umuzamu basanzwe bishwe

Igipolisi cya Uganda muri Kampala kiri gukora iperereza ku bwicanyi n’ubujura byabereye muri Dave Hotel and Suites muri Zone ya Mbubi, Paruwasi ya Lungujja, aho basanze manager wa hotel n’umuzamu bishwe ku wa Gatanu, itariki ya 7 Gashyantare 2026. Abishwe ni Asasira Shivani, w’imyaka 30, wari manager wa hotel, na Musinguzi Lawrence, w’imyaka 27, wari […]
Rulindo: Abarwanashyaka ba Green Party bateguriwe kujya guhugura bagenzi babo mu mirenge

Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Rulindo b’ishyaka DGPR riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bahawe amahugurwa abategurira kujya guhugura bagenzi babo bo mu mirenge 17 igize kariya karere. Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’ishyaka Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza wari uherekejwe n’abarimo umufasha we. […]
Ushinjwa gushaka kwica umujenerali w’Umurusiya yafatiwe i Dubai

Ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gushaka kwica umuyobozi mukuru w’ingabo mu Burusiya i Moscou, mu gitero cyitiriwe Ukraine, yatawe muri yombi nyuma yo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nk’uko inzego z’ubutasi z’u Burusiya (FSB) zatangaje kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Gashyantare. Ku wa Gatanu ushize, Gen. Vladimir Alekseyev yarashwe inshuro […]
Sudani: Igitero cya drones cyibasiye amakamyo ya Loni (WFP)

Muri Sudani, igitero cy’indege zitagira abapilote cyitiriwe inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) cyibasiye imodoka y’Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa (WFP) mu gitondo cyo ku wa Gatanu, itariki ya 6 Gashyantare, muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru, akarere kamaze kuba isibaniro mu ntambara imaze imyaka itatu hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo za Gen. Hamdan Daglo uzwi […]
U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere muri UAE SWAT Challenge 2026

Amarushanwa ya UAE SWAT Challenge aba ku nshuro ya 7 yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gashyantare, mu Mujyi wa Al Ruwayyah, i Dubai, aho amakipe 2 yo muri Kazakhstan yegukanye umwanya wa mbere muri Assault Challenge, irushanwa ritangiza amarushanwa. Amarushanwa azasozwa ku itariki 11 Gashyantare 2026. Amakipe atatu y’indashyikirwa yaturutse mu […]
Afurika y’Epfo yemeje ko igiye kuvana Ingabo za SANDF mu butumwa bwa MONUSCO
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamenyesheje ku mugaragaro Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, icyemezo cya guverinoma ye cyo gukura Ingabo za Afurika y’Epfo mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Umutekano muri Repubulia ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Hamwe n’abasirikare barenga 700 boherejwe, Afurika y’Epfo iri mu bihugu icumi bya mbere byatanze ingabo nyinshi […]
Umuherwe Aliko Dangote yasuye u Burundi ku nshuro ya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gashyantare 2026, umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yasuye u Burundi ku nshuro ye ya mbere mu ruzinduko rw’akazi rw’abashoramari bo muri Nigeria rwari ruyobowe Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida. Bakimara kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura, abagize itsinda ry’ubukungu ryo mu rwego rwo […]
Ababyeyi babyarira kwa muganga bageze kuri 98% mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko imibare y’ababyeyi babyarira kwa muganga imaze kugera kuri 98%. Kugira ngo ibyo bigerweho, mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yubatse ibitaro bitandukanye ndetse n’inzu z’ababyeyi (Maternity Wards) mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ingendo ndende ababyeyi bakoraga bajya kubyara. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyatanze ingero za […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yashimye akazi kari gukorwa n’Abasirikare ba RDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, kuwa Gatanu yasuye itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda ahitwa Trelawny, aho ingabo z’ ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage amazu yangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa. Akigera aho, Vice Admiral Wemyss-Gorman yakiriwe na Col Moses Kayigamba, Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasiririkare ba RDF bari mu bikorwa by’ubwubatsi, wamusobanuriye […]