Twirwaneho na M23 barashe drone 3 za FARDC n’abambari bayo

Imitwe ya  Twirwaneho na AFC/M23, kuri uyu wa Mbere yahanuye drone eshatu za Kamikaze z’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi itatu  nta mirwano ikomeye ihuza impande zombi. Kuri uyu wa Mbere imirwano yabereye mu gace ka Point-Zero ho muri Teritwari ya Fizi, […]

Ndayishimiye yasasiwe ibitenge n’abaturage ubwo yageraga i Bujumbura

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yasasiwe ibitenge n’abaturage be ubwo yageraga i Bujumbura akubutse i Addis-Abeba muri Ethiopie. Uyu mugabo yakiriwe mu cyubahiro nyuma y’uko mu cyumweru gushize yahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mbere yo kugera i Bujumbura, mu mihanda yo muri uyu mujyi abaturage baje kumwakira bari benshi, nyuma y’ubukangurambaga […]

Rugaju Reagan yasabye imbabazi nyuma yo kwandagaza Lorenzo

Umunyamakuru Ndayishimiye Rugaju Reagan, yasabye imbabazi nyuma yo kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amagambo atarakiriwe neza yatangaje kuri Lorenzo Musangamfura Christian bahoze bakorana. Rugaju abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ibyo yavuze yabitewe n’uburakari ndetse n’ibyo na we yari yatangajweho. Yagize ati: “Muraho! Niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga! Mu by’ukuri […]

Rubavu: Inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye kuri ‘La Bamba’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare, Inkongi y’umuriro yibasiye ahazwi nko kuri La Bamba mu mujyi wa Gisenyi, itwika inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Ntawangwanabose Theogène. Iyi nkongi yabereye mu mudugudu wa Irakiza, akagari ka Bugoyi, mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi buvuga ko iriya nzu yatangiye […]

Kenya: Imyigaragambyo yahungabanyije ingendo ku kibuga cy’indege gikuru

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya mu murwa mukuru, Nairobi, yatumye indege zitinda kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe na sosiyete y’igihugu yo gutwara abantu mu kirere n’abashinzwe ibibuga by’indege. Kenya Airways yavuze ko gutinda kugenzura ikirere byagize ingaruka ku guhaguruka no kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya […]

Ikibuga cyuzuyemo ibyondo cyo mu Bwongereza kiri gutangaza benshi – Amafoto

Ku Cyumweru, mu mukino w’irushanwa rya FA Cup, ikipe ya Wolverhampton Wanderers F.C. yatsinze inasezerera Grimsby Town F.C., ibona itike ya 1/8 (round of 16). Icyakora, ibyavugishije benshi si ibyavuye mu mukino, ahubwo ni imiterere y’ikibuga cya Brundell Park cyari cyuzuyeho ibyondo. Amafoto n’amashusho byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ibice byinshi by’ikibuga byari byuzuye ibyondo, […]

Uganda: Jenerali akanaba Minisitiri yavuze ko adashaka ko Gen. Muhoozi aba Perezida

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda, Maj. Gen (Rtd) Kahinda Otafiire, yatangaje ko nta rwango afitiye Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, ariko ashimangira ko adashaka ko aba Perezida wacyo. Uyu Jenerali mu mashusho ye yashyizwe hanze yumvikanye abwira abari kumwe na we ati: “Kainerugaba nk’umuntu simwanga. Icyo ntashaka ni uko […]

Kigali: Yaguwe gitumo ari gusambana n’indi nkumi kuri Saint Valentin

Umusore w’imyaka 35 witwa Byiringiro Alain, utuye mu Murenge wa Mageragere, yatahuwe n’umukunzi we basanzwe bakundana igihe yari ari kumwe n’indi nkumi mu nzu, ku munsi wahariwe abakundana. Ibi byabereye mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, tariki ya 14 Gashyantare 2026. Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uwo musore yari amaze […]

Ingamba Ndayishimiye afite mu kurangiza intambara yo muri RDC

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu rwego rwo gucecekesha intwaro ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndayishimiye yatanze iryo sezerano ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare, nyuma y’umunsi umwe ashyikirijwe inshingano zo kuba Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Uyu mugabo yatanze iryo […]

Ukraine: Uwahoze ari minisitiri w’ingufu yafashwe agerageza gutoroka

Uwahoze ari minisitiri w’ingufu mu gihugu cya Ukraine, yatawe muri yombi nyuma yo gucakirwa agerageza kuva mu gihugu nk’uko byatangajwe n’abayobozi. German Galushchenko wirukanwe ku mirimo ye muri guverinoma umwaka ushize nyuma yo kuba mu bayobozi bavuzwe mu kibazo cya ruswa, bivugwa ko yafashwe ubwo yari muri gari ya moshi yavaga muri Ukraine. Ntiharamenyekana neza […]

Addis Abeba: PM Nsengiyumva yahuye na ba perezida ba Kenya na Namibia

Mu Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva kuri iki Cyumweru yahuye na Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah wa Namibia ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya. Perezida wa Kenya, William Ruto, abinyujije kuri X na we yemeje ko yahuye na Minisitiri w’Intebe baganira ku kurushaho gukomeza umubano uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ati: […]

Fizi: FARDC iremeza ko ikigenzura Point Zero

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 15 Gashyantare 2026, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko ibirindiro bya Point Zero no mu turere tuyikikije, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bikiri mu maboko yabo. FARDC yahakanye amakuru yari akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ako gace kigaruriwe n’inyeshyamba za Twirwaneho, […]