Perezida na Madamu Kagame bifatanyije n’Abanyakigali muri Car Free Day

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 22 Gashyantare, Perezida na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo iba buri kwezi kabiri muri Car Free Day, bakorana imyitozo n’ibihumbi by’abaturage batuye Umujyi wa Kigali mu gushigikira kugira ubuzima buzira umuze, ubufatanye n’imibereho myiza. Ibihumbi by’abatuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bitabiriye n’umubare uri hejuru uyu […]

Ntimuzabe imbohe z’ibinyoma byabo – Minisitiri Bizimana i Paris

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gashyantare 2026, i Paris, Minisitiri w’Ubumwe bw’Igihugu n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damasce Bizimana, yasabye Abanyarwanda bo muri diaspora kutazaba imbohe z’ibinyoma by’abarwanya igihugu ahubwo abasaba kurinda ubumwe bwabo kubw’abazabakomokaho. Ibi Minisitiri Bizimana yabitangarije mu Bufaransa, aho u Rwanda rwaganiriye n’urubyiruko rwo muri diaspora mu biganiro ku bumwe bw’igihugu no […]

U Rwanda, Amerika na Israel byahuriye mu nama y’umutekano

U Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel n’ibindi bihugu bya Afurika, muri iki cyumweru byahuriye mu nama y’umutekano yabereye i Kigali. Iyi nama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare, yari ifite insanganyamatsiko yiswe iyo “guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati bushya.” Abayiteguye babwiye The Times of Israel […]

FDLR ni zahabu na coltan – Patrick Muyaya

Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kugaragaza ko badafite ubushake bwo kwitandukanya na FDLR no kureka gukorana na yo, mu gihe ari kimwe mu bintu bisabwa mu Masezerano ya Washington bigomba kubanza gushyirwa ku ruhande ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwafashe. Minisitiri w’itumanaho ndetse akaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi […]

Meya wa Dakar yasuye Umujyi wa Kigali mu rugendoshuri

Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar, Abbas Fall, yasuye ibice bitandukanye by’iterambere n’ahantu nyaburanga mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko byatangajwe n’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gashyantare, yasuye Umudugudu wa Mpazi [Mpazi Rehousing Model] mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yerekwa uburyo bugezweho bwo gutuza neza abaturage by’umwihariko abimuwe […]

RDC: Imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na Wazalendo i Kavumu

Umutekano wakomeje kwangirika mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Gashyantare, i Kavumu, muri Teritwari ya Kabare, muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’imirwano yahiriwe kuri uyu wa Gatandatu ushize. Ibikorwa byose byahagaritswe kubera imirwano iri kuba hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo mu mujyi wa Kavumu no mu nkengero zawo, kuva […]