Capture2

RDC: Intara ya Tanganyika yafashe ingamba zidasanzwe zo gukumira AFC/M23

Inama y’Umutekano y’Intara ya Tanganyika, kuri uyu wa Kabiri yatangaje icyemezo cyo guhagarika urujya n’uruza hagati y’Intara za Tanganyika na Kivu y’Amajyepfo. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yabereye I Kalemie kuwa Mbere, itariki 15 Ukuboza, cyanahagaritse imirimo ku bibuga by’indege bibiri byo muri iyi ntara.

Nk’uko abayobozi babitangaje, iki cyemezo kigamije gukaza umutekano no gukumira ko hagira abantu bitwaje intwaro bacengera mu ntara nyuma y’uko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu gikomeje gufata intera.

Inama yasabye kongera amarondo ya gisirikare muri teritwari zose z’intara, ndetse ihagarika by’agateganyo ingendo bigaragara ko zashyira abantu mu kaga.

Iki cyemezo kije mu gihe ingabo za FARDC n’imitwe y’inyeshyamba ya wazalendo bafatanya zahunze zerekeza mu Ntara ya Tanganyika, nyuma yo guhunga imirwano iherutse kubera mu bice byegereye byo muri Kivu y’Amajyepfo nka Uvira, Makobola n’ibice bihegereye.

Iki cyemezo gihagarika urujya n’uruza hagati ya Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika, cyane cyane ku Kiyaga cya Tanganyika kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.

Hafunzwe kandi ikibuga cy’indege cya Nkanunka giherereye mu birometero 36 uvuye Manono-Centre muri Teritwari ya Manono, ndetse n’ikiri mu Mudugudu wa Kinsengo, muri Teritwari ya Nyunzu, byombi bya Sosiyete MMR.

Dore ibyemezo 13 byafatiwe muri iyi nama

  • Kongera ingamba zo kugenzura ku mipaka yose
  • Guhagarika guterana kose kw’abantu benshi
  • Guhagarika urujya n’uruza rwa moto n’abantu guhera saa yine z’ijoro
  • Guhagarika amasengesho ya ninjoro guhera saa yine
  • Gushinga za bariyeri mu Mujyi wa Kalemie
  • Kumvisha abaturage ko bagomba kwirinda kugwa mu mutego w’umwanzi binyuze mu makuru y’ibinyoma
  • Guhagarika kugenda mu modoka zifite ibirahure byijimye mu ntara yose
  • Kongera gusubiramo inzego z’ibanze kuva kuri ba nyumbakumi kugeza ku bayobozi b’uduce
  • Gukangurira abaturage guhangana n’abacengezi
  • Kumenyesha abayobozi babifitiye ububasha urujya n’uruza rw’abantu bose bakemangwa

Iyi nama y’umutekano yateranye nyuma y’umunsi umwe gusa Guverineri w’Intara ya Tanganyika, Christian Kitungwa, atangaje ko inyeshyamba za AFC/M23 zitazigera zikandagira mu ntara ayobora ndetse bazarwana ugeza ku gitonyanga cyabo cya nyuma.

 

 

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *