Ubushize twari twabagejejeho urutonde rw’ibigo 6 by’ubutasi bikaze kurusha ibindi. Muri iyi nkuru tugiye kubakomereza ibindi bigo 4 by’ubutasi bikaze ndetse na zimwe mu nshingano z’ibi bigo.
Ubu butasi bufasha igihugu kugira umutekano uhagije hifashishijwe amakuru y’ibanga ibi bigo by’ubutasi biba byabashije kugeraho
Abakozi bakora muri ibi bigo bakunze kugirwa ibanga rikomeye kugira ngo babashe kugera ku makuru bifuza. Ikinyamakuru ABCnews cyakoze urutonde rw’ibigo 10 bikaze ku mu butasi hashingiwe uburyo babasha kugera ku makuru nibatahurwe ndetse n’ibikorwa bikaze byagiye biranga ibi bigo mu kazi kabo k’ubutasi.
- Direction Generale De La Securite Exterieure ( DGSE), France
Iki kigo cy’abafaransa gishinzwe ubutasi mpuzamahanga cyashinzwe mu 1982 gisimbuye ikigo cyari gishinzwe ububiko bw’inyandiko no guhangana n’inzego z’ubutasi zitandukanye zihangana n’u Bufaransa.

Iki kigo cy’ubutasi cyabashije kumenya mbere ibitero by’iterabwoba byagombaga gutera u Bufaransa ariko nyuma biza kububurizwamo. Iki kigo kikaba gikoresha abantu basaga ibihumbi 5 mu buryo bw’ibanga.
- Australian Secret Intelligence ( ASIS), Australia
Iki kigo cy’ubutasi cya Australia cyashinzwe mu 1951 gishingwa n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Commonwealth. Intego nyamukuru y’iki kigo cy’ubutasi ni ukurinda no guteza imbere inyungu z’abanya Australia ndetse no guhangana n’inzego mpuzamahanga z’ubutasi.

Umubare w’abakozi uru rwego rukoresha wakomeje kugirwa ibanga ariko ikizwi n’uko kugera muri 2015 mu gice cya buri gihugu cy’isi bahakorera ubutasi.
- Ministry of State Security ( MSS), China
Iki ni ikigo cy’ubutasi kigamije gushakira umutekano abaturage b’abashinwa. Icyicaro imbere y’ingoro ya Minisiteri y’umutekano mu mujyi wa Beijing.

Inshingano nyamukuru y’iki kigo ni uguhangana n’ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino ku isi.
MSS ikorera hamwe n’ibiro bishinzwe umutekano ariko buri wese agakora ibye. Ikigo cya mbere cyashinzwe mu 1937 naho MSS gishingwa mu 1949 gishingwa n’ishyaka rya gikomunisiti mu Bushinwa. Iki kigo kikaba gishinzwe kwegeranya amakuru arebana no guhanga n’intambara ya gisivili y’abashinwa.
- The Insitute For Intelligence and Special Operation (MOSAD), Israel
Mossad ni ikigo cy’ubutasi cy’abanya Israel kigamije kwegeranya amakuru y’ubutasi ndetse no guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba biciye mu bitero igaba kuri iyi mitwe y’iterabwoba.

Raporo y’ibikorwa by’iki kigo ishyikirizwa Minisitiri w’intebe wa Israel.Uyu mutwe wa Mossad bizwi neza ko ari umutwe ukomeye mu bikorwa by’ubutasi binahitana benshi. Abakozi b’uyu mutwe ntibazwi ariko kandi babarizwa hose ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



