Mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame, Imiryango 48 igizwe n’abanyarwanda 166 birukanwe muri Tanzaniya yise umudugudu yatujwemo wo mu murenge wa Jabana akarere ka ”Warakoze Paul”
Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro izo nzu, aba baturage bagaragarije abayobozi n’abandi bari bitabiriye ibyo birori ibyishimo birenze ndetse banashimira umukuru w’igihugu wabafashije kubona aho batura.
Mukakigeri Pascasie umwe mu bagize iyo miryango mu magambo yuje ibyishimo n’umunezero yagize ati “batwirukana twari tuzi ko tugiye gupfa ariko twageze ku Rusumo twakirwa neza.

Ubu twubakiwe inzu nziza, zitari zidukwiriye, kujya mu nzu utashyizeho ifaranga na rimwe? turabatumye mwabayobozi mwe muzadushimire Perezida Paul Kagame ntabwo dufite icyo twamuha, kuko iyo mbitekereje birandenga.”
N’ubwo bishimiye gushyikirizwa izo nzu ariko banagaragaje ko bagifite imbogamizi zo kuba badafite inyuma y’urugo aho bashyira nibura igikorwa cya bafasha mu mibereho ya buri musni nk’akarima k’igikoni.
Umuyobozi muri Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impanzi (MIDIMAR) Mukantabana Seraphine yavuze ko badakwiye kwitwa abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ahubwo bakwiye kwitwa Abanyarwanda, kuko bari mu gihugu cyabo.
Yasabye kandi aba baturage gufata neza izo nzu bubakiwe agira ati: “ izi nzu z’imfashanyo ntabwo zigurishwa, ntizikodeshwa nta n’ubwo zigwatirizwa.”
Uyu mudugudu wiswe “Warakoze Paul” ugizwe n’inzu 24 wuzuye utwaye akayabo kangana na Miliyoni 431 bityo buri nzu ikaba yaratujwemo imiryango ibiri itandukanye ariko ikaba itandukanyijwe n’urukuta ku buryo buri muryango ufite igice cyawo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com



