Amashyaka arwanya Leta y’u Rwanda yishyize hamwe Twagiramungu na FDLR basigara inyuma y’umuryango

Amashyaka 5 arwanya Leta y’u Rwanda ari yo RNC, FDU Inkingi, Amahoro PC, PDP Imanzi na PS Imberakuri yishyize hamwe mu mugambi bise ko ari uwo gutizanya imbaraga nk’uko abayahagarariye babitangarije abanyamakuru mu nama mbwirwaruhame yo kuwa 14 Kanama 2015 i Bruxelles mu Bubiligi.
Muri aya mashyaka yishyize hamwe hari andi asanzwe azwi ataragaragaye muri ubwo bwisungane, twavuga nk’ishyaka RDI Rwanda Rwiza rya Twagiramungu Faustin ,FDLR,…
Twagiramungu_l643_h643
Mu gihe aya mashyaka yo avuga ko yishyize hamwe agamije kwegeranya imbaraga afite, bamwe barayanenga ko ari iby’ubusa ko abayashinga nta ntego igaragara baba bafite ijyanye nibyo baba bavuga, ahubwo ko ari ukuyobya bamwe mu banyarwanda baba bakiri hanze y’igihugu bagamije inyungu zabo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Rushyashya.
Umwe mu banyarwanda baba mu gihugu cy’u Bwongereza yagize ati:[…]Opozisiyo Nyarwanda cyane cyane izikorera hanze y’u Rwanda, ureba uburyo zagiye zivuka ni impamvu yagiye ituma zivuka usanga ari amaburakindi,…aho kuba koko ari amashyaka ya politike (Political party) ahubwo ari amashyirahamwe yo gushabika (Business corporation).
Yakomeje avuga ko abashinga aya mashyaka ari ababa bishakira inyungu zabo, bakabikora bagamije gushaka abaterankunga ngo babeshya ko bahigwa na Leta y’u Rwanda, ibyo ngo bikabafasha mu guhabwa ibyangombwa ndetse no gushyikirana n’abagambanira u Rwanda.
Ati:” Bahimba ibinyoma byo kubeshya ababafasha, bya bipapuro bibemerera kuhaba bihita biboneka vuba bitagoranye kuko baba babeshye ko bahigwa n’ ubutegetsi buriho mu Rwanda”.
Aya mashyaka kandi ngo yishyize hamwe kugirango abe kidobya mu mugambi abanyarwanda benshi bifuza ko wagera ku ntego wo guhindura ingingo y’101 yo mu itegekonshinga, izahindurwa igaha andi mahirwe Perezida Paul Kagame yo kwiyamamariza indi manda benshi bufuza dore ko bagaragaza byinshi yabagejejeho.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, nibwo amashyaka ya politike nayo arwanya Leta y’u Rwanda RDI Rwanda nziza, FPP-Urukatsa, PS-Imberakuri, yishyize hamwe n’ umutwe na FDLR bahinduka (FCRL—Ubumwe).
Ubwo aya mashyaka yishyiraga hamwe, Faustin Twagiramungu niwe wahise ayabera umuvugizi ariko hadaciye kabiri yihise atangira kutavuga rumwe na Byiringiro Victory umuyobozi wa FDLR.
Byiringiro Victory yashinjaga Twagiramungu (Rukokoma) hamwe n’abandi barimo Padiri Nahimana Thomas gushaka gusahurira mu nduru bigira abavugizi b’abanyarwanda bari hanze barimo na FDLR, kandi ari ku bw’inyungu zabo bwite.
Byiringiro Victory na Twagiramungu bakaba baragiye baterana amagambo babicishije mu itangazamakuru, kugera naho bashinjanya ubwicanyi, muri aya mashyaka yongeye kwishyira hamwe bose ntibagaragayemo.
Mu kwishyira hamwe kw’ayo mashyaka, ishyaka RNC ryashinzwe na Col Partick Karegeya, Gen Kayumba na Rudasingwa Theogene ryari rihagarariwe na Jean Marie Micombero uba mu Bubiligi.
Jean-Marie-Micombero
PDP Imanzi yasinyiwe na Jean Damascene Munyampeta uyihagarariye mu Bubiligi.
PS Imberakuri yasinyiwe na Jean Baptiste Ryumugabe urikuriye mu Bubiligi iki gice cyitirirwa Me Bernard Ntaganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *