Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buyapani, Taro Kono yaburiye ibihugu byo muri Afurika abisaba gucunganwa n’inyota y’inguzanyo z’amahanga bifite, abigira inama ko gucunga neza imyenda ari rwo rufunguzo rw’iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika bikozwe n’Abanyafurika ubwabo.
Minisitiri Kono kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ibi ubwo yafunguraga inama y’abaminisitiri ku iterambere rya Afurika izwi mu Cyongereza nka Tokyo International Conference on African Development (TICAD). Ni inama yateraniye I Tokyo mu murwa mukuru w’u Buyapani.
Kono yatangaje ko inkunga y’amahanga ikwiye gutangwa hagendewe ku mahame mpuzamahanga nk’ayajyanye no gukorera mu mucyo, gufungura, n’imbaraga z’ubukungu bikiajyana n’imibereho n’imibungabungire y’inguzanyo ku bihugu biyihabwa.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika birimo Uganda bibereyemo imyenda myinshi u Bushinwa, aho ibifata imyenda myinshi muri iki gihugu ku isonga haza Angola, Ethiopia, Sudani, Kenya, Congo-Kinshasa, Congo-Brazza, Nigeria, Ghana, Cameroon na Guinea Equatorial.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ubwo hasozwaga inama ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iherutse kubera Beijing yatangaje ko igihugu cye kigiye gutanga indi nguzanyo ibarirwa muri miliyari 60$ ku bihugu bikennye bya Afurika.
Ibinyamakuru bya leta mu Bushinwa byatangaje ko muri aya mafaranga agera kuri miliyari 15$ azatangwa nk’inguzanyo ariko izishyurwa nta nyungu yatswe cyangwa inyungu ikagabanywa, miliyari 20$ akaziyongera ku zindi nguzanyo, miliyari 10$ yo gushinga ikigega kidasanzwe kizatera inkunga iterambere, naho miliyari 5$ agenerwe ikigega kidasanzwe kizajya gifasha Afurika mu byo yohereza hanze.
Igihugu cy’u Bushinwa kuri ubu kikaba kimaze gusiga ibihugu 22 bigize ikiswe Paris Club birimo ibikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bwongereza, U Bufaransa, U Budage, Denmark n’u Butaliyani nk’ibihugu byazaga imbere mu gutanga inguzanyo no gushora muri Afurika. Bamwe mu basesenguzi bakaba bavuga ko u Bushinwa bushaka gufatira Afurika ku myenda buyiha kugirango buzabashe kubona uko bwigarurira imitungo kamere nk’amabuye y’agaciro, peteroli, gaz, ubutaka bwo guhingaho ibizatunga miliyari z’abaturage bufite n’ibindi.
U Buyapani ariko bwo ngo burashaka gusangira na Afurika
Inama ya TICAD ni inama igamije gufasha u Buyapani nk’igihugu cya gatatu mu bukungu ku Isi kurushaho gukomeza ubufatanye na Afurika. Byibuze abaminisitiri 25 b’ububanyi n’amahanga muri Afurika bahuriye na Banki y’Isi, Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye muri iyi nama isoza kuri iki Cyumweru, itariki 07 Ukwakira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buyapani yongeye gushimangira ko ari ngombwa ko hagiye isoko rusange rya Afurika kandi rizafasha mu mpinduka mu bukungu. Yongeyeho ko igihugu cye cyiyemeje gukomeza no guteza imbere uburyo bw’ubucuruzi buhuriweho na benshi mu bwisanzure kandi ku buryo bungana. Yavuze ko politiki y’u Buyapani kuri Afurika yagendeye ku mateka y’iki gihugu, avuga ko imbaraga z’igihugu ziba ziri mu baturage bacyo.
Ni mu gihe bamwe mu basesenguzi batanga umuburo bavuga ko intambara y’ubucuruzi ikomeje hagati y’u Bushinwa na Amerika ishobora kuzagira ingaruka kuri Afurika, ari nayo mufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Bushinwa, aho guhererekanya ibicuruzwa hagati ya Afurika n’u Bushinwa byazamutse bikagera kuri miliyari 170$.



