Nyamasheke: Ruharambuga: Barishimira aho SACCO yabo igeze yiyubaka nyuma y’ibihe

Abanyamuryango ba Terimbere Ruharambuga SACCO ikorera mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bishimiye aho iki kigo cy’imari cyabo kigeze cyongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bibi byagishegeshe biri mo inyerezwa ry’amafaranga yabo agera kuri 50.000.000 z’amanyarwanda ryakozwe na bamwe mu bari abayobozi bayo muri 2014 na 2015 n’izindi ngorane yagiye ica mo.

Ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com, aho bavugaga ko muri iyo myaka yatambutse bamwe bari baratereye icyizere ibigo by’imari kuko hari ngo n’igihe cyageze kujya kubikuza amafaranga umuntu akayatahana bikaba ingorabahizi, ariko ubu ngo bashima ubuyobozi bushya bwayo , ubw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ( RCA) imbaraga bakoresheje ngo batume bayigarurira icyizere,bizere umutekano w’umutungo wabo babitsa mo.

Umucungamutungo wa Terimbere Ruharambuga SACCO nyaminani Xavier avuga ko ukoresha neza inguzanyo yahawe nta kabuza agera ku bishimishije.

Bamwe bavuga ko kuba noneho batacyumva induru yo kunyerezwa kw’ibyabo byabateye gutangira gutekereza imishinga yabateza imbere bakoresheje inguzanyo ndetse banabigera ho,bagasaba ko imicungire yakomeza kuba myiza,bakabitsa,bakaguza bakanishyura neza kugira ngo intego Leta ifitiye ibigo by’imari nk’ibi mu baturage ikomeze igerwe ho.

Simbarikure Dieudonné w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kacyiru,akagari ka Ntendezi muri uyu murenge ni umwe mu babyaje umusaruro ufatika amahirwe imicungire myiza ya SACCO aho ayigaruriye icyizere.

Yagize ati’’ ibihe bibi byo kwibwa amafaranga yacu byaraduhungabanije cyane bidutera n’ubwoba ko twayabura burundu ,ariko aho abayanyerezaga bavani we mo bagakurikiranwa hakaza ubuyobozi bushya, twatangiye kongera gufata inguzanyo, jye nk’umusore wagaragarazaga inyota yo kwiteza imbere banampuza n’ikigega cy’ingwate( BDF) banyorohereza ku ngwate kuko nanakoreshaga iyo ntiriye ndakora niteza imbere bifatika.’’

Yarakomeje ati’’ byarangoye kwiteza imbere kuko nari imfubyi ku babyeyi bombi nta wundi mfite untera inkunga y’ibitekerezo,ariko inguzanyo nagiye mfata nayikoresheje neza kuko nkora umurimo wo gutekera ubukwe nyuma yo kurangiza mu ishuri ry’amahoteli n’ubukerarugendo,ubu mu myaka 2 gusa ngeze ku nzu 2 zifite agaciro ka 17.000.000 z’amanyarwanda, nteganya no kugura imodoka y’agaciro ka 15.000.000 izamfasha mu kazi kuko iyo nari naguze make itampiriye nkayigurisha,ibyo byose mbikesha kuba imicungire ya SACCO yacu yaravuguruwe.’’

Simbarikure Dieudonné avuga ko gukoresha neza inguzanyo bimugejeje kuri byinshi birimo inzu 2 zifite agaciro ka 17.000.000 y’amanyarwanda

Mukandahunga Vestine w’imyaka 60 na we avuga ko yari yabanje guhungabanywa n’imicungire mibi y’umutungo wabo,aho ngo uwari umucungamutugo wabo n’uwari umubaruramari bavugwaga ho kunyereza ariya mafaranga yose muri iriya myaka, yumva nta yindi mibereho kuko nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe abatutsi ikamuhitanira umugabo na bamwe mu bana be yashikishaga uburyo umwana umwe yari asigaranye yaba ho,yisunga iki kigo cy’imari ariko imicungire mibi yacyo y’icyo gihe yamucaga intege.

Aho bigendekeye neza ngo arakora akiteza imbere agahangana n’ibibazo afite,agasaba ko hatazongera kuvugwa ibibazo nk’ibyo bisubiza abaturage inyuma.

Umucungamutungo w’iyi SACCO Nyaminani Xavier yizeza abanyamuryango bayo bagera hafi 9000 ko nta micungire mibi y’umutungo izongera kuhavugwa kuko hafashwe ingamba zo kuwucunga neza ,kubaha inguzanyo neza no kubafasha mu bitekerezo kuzibyaza umusaruro ufatika, akavuga ko bagenda bagera kuri byinshi by’ikoranabuhanga n’uburinzi buhamye bw’umutungo w’abaturage babitse.

Ati’’ byarahindutse ubu imicungire rwose iranoze na serivisi ni nziza kandi aho babona hari ikindi twanoza na bwo twiteguye kubumva kugira ngo iyo sura mbi yahoze hano ihanagurike burundu mu mitwe yabo.’’

Ubuyoboz bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwiyemeje guhoza ijisho ku mutungo w’abaturage uri mu mirenge SACCO ku buryo batagira impungenge ko hari ibyabo bizongera kwibwa n’abo ba Bihemu.

Nyuma y’ibihe bibi banyuze mo,bishimira ko ubu bashobora kubitsa amafaranga yabo muri iyi SACCO ntacyo bikanga.
Mu myaka ya 2015 iyi SACCO yari igeze ku buce nk’ingwate kubera imicungire mibi y’umutungo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *