Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, avuga ko u Rwanda rudakeneye umuhuza hagati yarwo na Uganda. Avuga ku Bwongereza, yashimangiye ko uruhare bwagira ari iyo gushyira igitutu kuri Uganda akareka gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda no kurekura Abanyarwanda bafungiyeyo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, ubwo Nduhungirehe yasubizaga ubutumwa bwacishije ku rukuta rwa Twitter rw’ikinyamakuru The Chronicles, bwagiraga buti “Ubwongereza bwanezezwa no gutanga ubufasha bwo guhuza mu makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Uganda”; yavuze ko u Rwanda rudakeneye umuhuza.
Yagize ati “U Rwanda ntabwo rukeneye uruhuza na Uganda,…. Niba Guverinoma y’Ubwongereza ishaka gufasha, yakagombye gushyira igitutu kuri Kampala ikarekura amagana y’Abanyarwanda bafunzwe mu buryo batagerwaho muri kasho za CMI mu gihe cy’imyaka igera kuri ibiri no kureka gushyigikira FDLR na RNC”.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Flash Tv, nabwo Amb.Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rudakeneye umuhuza, agashimangira ko Uganda ariyo nyirabayazana, ko mu gihe yaba yakemuye ibyo u Rwanda ruyishinja, umubano wasubira kuba mwiza.
Yagize ati “[…]Hari ikintu gisa nk’ikiriho cyo kureshyeshya,… Kuvuga ngo nihaze umuhuza nkaho hari abantu babiri bafitanye ibibazo batumvikanaho, barakaranyije kugira ngo akemura ibibazo, ntabwo ari uko bimeze . Nta n’umwe witwa umuhuza ngo Perezida Kagame ajye hariya, Perezida Museveni ajye hariya nkaho bose bareshya, nkaho hari ikibazo nk’icyo ngicyo gihari, ikibazo gihari ni ikigomba gukemurirwa muri Uganda”.
Guverinoma y’u Rwanda ishinja Uganda, kwica, gufungwa ,gushimuta ndetse no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda babayo; gufatira ibicuruzwa biva mu Rwanda byoherejwe mu mahanga, gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, irimo (RNC, FDLR,… ). Ibi Leta ya Uganda ikabihakana.



