Ibigo by’ubucuruzi bikoresha ibirango birimo inyamaswa bizajya bitanga amafaranga-UN

Ibigo by’ubucuzi bikoresha amafoto y’inyamaswa zo mu gasozi mu birango cyangwa mu kwamamaza ubu bizajya bisabwa amafaranga n’Umuryango w’Abibumbye. Ayo maafaranga akazajya akoreshwa mu kubungabunga inyamaswa hifashishijwe ikigega cyiswe Lion ‘s Share Fund.

Ni igikorwa bise Lion’s Share, aho buriwese ukoresheje inyamaswa mu kwamamaza azajya atanga ayo mafaranga ku bushake buri uko atambukije itangazo rigaragaramo inyamaswa.

Ibigo by’ubucuruzi nka KCB-Banki Y’Ubucuruzi ya Kenya ikoresha intare mu kirango cyayo na Nakumatt ikoresha inzovu, birimo gusabwa kuzajya bitanga 0.5% by’amafaranga bitanga mu kwamaza hifashishijwe amafoto y’inyamaswa, kuri Televiziyo, mu bitangazamakuru byandika ndetse no kuri Internet.

Ni ubukangumbaga burimo gukorwa mu gihe Umuryango w’abibumbye uvuga ko ibi bigo bikoresha inyamaswa mu kwamamaza ibicuruzwa byinjiza amafaranga menshi ariko ntibigire uruhare mu kuzibungabunganga.

Umuyobozi w’ Umuryango w’ Abibumbye ushizwe igenamigambi n’iterambere, Abdoulaye Mar Dieye, yavuze ko abenshi bakoresha inyamaswa mu bikorwa by’ubucuruzi bamamaza uhereye ku mahoteri, Banki, n’inganda ariko ntibahe inyamaswa ubufasha zikwiriye.

Yongeyeho ko ikigikorwa kizinjiza amafaranga angana na miliyari 100$ buri mwaka. Ayo mafaranga akazashorwa mu bikorwa byo kubungabunga imibereho myiza y’inyamaswa n’ ibidukikije ku isi hose.

Ayo mafaranga kandi azakomeza kwifashishwa mu kubungabunga by’umwihariko inyamaswa zashoboraga kuzacika ku isi.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *