Ibicuruzwa byo mu Rwanda biri mu bikunzwe mu bicururizwa kuri internet ku isoko ryo muri Asia. Ababikora bakaba bafite intego yo kubyongera kugira ngo babashe kungukira mu mahirwe aboneka kuri iryo soko.
Ibicuruzwa by’ikawa nka Gorilla, West Hills na Land Of Thousand Hills bikomeje kuza ku isonga mu bigurwa na benshi ku rubuga mbuzamahanga rwa Alibaba-Tmall International.
Kugeza ubu ibicuruzwa byo mu Rwanda bicuruzwa no muri Singapore ku rubuga rwa Redmart. Ibicuruzwa biboneka kuri aya masoko ni: urusenda( Akabanga), Ikawa, icyayi, ubuki n’amavuta…
Twahirwa Dieudone,Umuyobozi w’ikigo Gashora Farms gikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, yavuze ko kuba ubu ibicuruzwa byabo bicururizwa ku mbuga za internet nka Redmart ari ishema n’amahirwe ahambaye kuri bo n’abandi banyarwanda,.
Yongeyeho ko ari n’umukoro kuri bo kugira ngo bongere ingano n’ireme ry’ibyo bacuruza. Ibyo bikazabafasha gusigasira amasoko no kuyagura.
Ikawa y’u Rwanda niyo yashatswe cyane ku rubuga mpuzamaganga rw’ubucuruzwi rwa Tmall mu kwa 11/2018.
Akabanga, urusenda rukorwa na Enterprise Urwibutso, ni kimwe mu bikomeje kwandika izina kuri aya masoko mpuzamahanga. Icyo kikaba ari Kimwe mu byatumye rushirwa kuri Amazon. Kugeza ubu, rucuruzwa hirya no hino ku isi nko mu Budage, Amerika, Ubwongereza, Canada, Australia ,Japan, Nigeria, Kenya, Zambia, Angola na Gabon.
Bizumuremyi Patrick @bwiza.com



