Abacuruzi bo mu Mujyi wa Rubavu , mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubucuruzi bwabo rimwe na rimwe bukomwa mu nkokora no kutagira isoko rya kijyambere rijyanye n’igihe. Iryo babona ryabafasha kwagura ubucuruzi bwabo, rimaze imyaka icyenda ryubakwa ariko ritarangira.
Abacuruza bavuga ko ari ikibazo kuba umujyi wa Rubavu, ugendererwa na benshi bagiye kuruhukira ku mazi [Ku Kiyaga cya Kivu] n’abandi bahakorera ingendo zitandukanye baba abo mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi, ariko ukaba utagira isoko rijyanye n’igihe.
Uyu aragira ati “Rubavu iri mu mijyi izwi hano mu Rwanda, ariko usanga ari ikibazo kuba usanga umujyi nka Rubavu udafite isoko rihagije kandi rizima”.
Mugenzi we ashimangira ko ari igihombo cyane ku baturage bo mu Murenge wa Gisenyi, kuba bagendererwa n’abanye Congo benshi, ariko bakaba badafite isoko ryiza rijyanye n’igihe.
Ati “Kuba ridakora ni igihombo dufite nk’abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi, ku birebana n’ubukerarugendo, hariya ni mu gihugu cy’abaturanyi buriya nabo iyo babibonye bibarya ahantu, turabasaba ko baridufungurira tugakoreramo”.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Kayumba N. Jeannette, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko muri uyu mujyi bafite abacuruzi benshi baruta umubare w’amasoko ahari, ngo bikaba bidindiza umuvudo wako mu iterambere.
Asaba Leta ko yabegurira uri soko bakaryiyubakira aho gukomeza kudindira kandi barikeneye nk’abacuruzi ngo baribyaze umusaruro.
Ati “Badukoreye vuba iri soko bakaritwegurira kugira ngo ikibazo cy’abikorera kibashe gukemuka, twasanze iryo soko ryakuzura ritwaye Miliyari zirindwi, twamaze kuzibara kandi dufite abikorera bafite imbaraga”.
Umukozi Ushinzwe Ishoramaro n’Iterambere ry’umurimo mu Karere ka Rubavu, Manirakiza Jean de Dieu, avuga ko iri soko rimaze imyaka icyenda rituzura ryashakiwe ingengo y’imari yo kuryuzuza.
Ati “Turi mu nzira yo kugira ngo dusubukure imirimo mu minsi ya vuba ikaba yatangiye, mu ngengo y’imanari y’umwaka utaha nabyo twabiteganijemo kugira ngo na ririya soko ryuzure”.
Isoko rya Kijyambere ry’Akarere ka Rubavu ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2010, ryagiye rihura n’ibibazo byo kubura ubushobozi bwo kuryubaka ndetse bikajya no mu manza, ubu imyaka icyenda ikaba ishize ritararangira.



