Umwongereza ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba witwa Jermaine Grant yahamijwe gutunga ibikoresho bikora ibisasu bya bombe byagombaga gukoreshwa mu kugaba igitero cy’iterabwoba muri Kenya.
Mu mwanzuro w’urukiko kuri uyu wa Gatatu i Mombasa, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje bidashidikanywaho ko ibinyabutabire ushinjwa yafatanywe byagombaga gukoreshwa mu gukora ibiturika hagamijwe kubikoresha mu gikorwa cy’iterabwoba.
Umucamanza Evans Makori, wasomye umwanzuro w’urukiko, yavuze ko inyandiko zasanzwe aho ushinjwa yari atuye n’amakuru yavanwe kuri flash disk nayo yakuwe iwe, bigaragaza neza ko ibyo bikoresho byari ibyo gukoresha ibiturika nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Nation ikomeza ivuga.
Ati: “ Nta gushidikanya Grant yari agiye gutegura ibiturika hagamijwe iterabwoba ryari kugira ingaruka z’urupfu ,”
Nubwo yahamijwe gutunga ibi bikoresho bikora ibisasu, Grant yahanaguweho icyaha cy’ubugambanyi mu kugaba ibitero by’iterabwoba kubera kubura ibimenyetso.
Urukiko rukaba rwanzuye ko nta kimenyetso kigaragaza ko ukekwa yagambanye n’abo bashinjwanaga; Frank Ngala na Warda Breik, mu gukora icyaha.
Ngala na Breik nabo bakaba bahanaguweho icyaha kubera kubura ibimenyetso. Urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bishyigikira ikirego cyabwo cy’ubugambanyi.
Ngala, usanzwe ari umushoferi wa taxi, yari yashinjwe icyaha nyuma y’aho abashinzwe iperereza bavuze ko telephone ngendanwa ya Grant ari we bayisanganye.
Naho Warda Breik, bivugwa ko yashyingiranywe na Grant vuba icyaha cyarakozwe.



