Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston arashimira abaturage bo mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, bubakiye abunzi ibiro bazajya bakoreramo.
Ni ibiro abunzi bazajya bakoreramo Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019, aho yashimye iki gikorwa ndetse ko cyakabaye isomo ku bandi.
Yagize ati “Abaturage b’Umurenge wa Ngarama mwatubereye isomo twese mwishakamo ibisubizo. Natwe aho dutuye dushobora gukora byinshi byubaka igihugu mu bushobozi buke dufite. Iri ni isomo muduhaye ridufasha guhindura imyumvire”.
Yakomeje abasaba gukemura amakimbirane mu miryango, bagaca ukubiri na ruswa, anabagaragariza ko igikorwa bakoze gifite byinshi gisobanura mu butabare. Ati “Imwe mu bintu bitanga ubutabera ni n’aho butangirwa”.
Perezida w’Abunzi b’Umurenge wa Ngarama, Mulisa Gervais avuga ko icyizere abaturage babafitiye batagomba kukitesha, ati “Ubu ibintu byose byatugezeho, natwe ntituzatatira igihango n’icyizere abaturage badufitiye.”
Komite yakurikiranye iki gikorwa cyo kubaka ibiro by’abunzi bo mu Murenge wa Ngarama, itangaza ko iki gikorwa cyakozwe mu gihe cy’amezi munani kikaba cyaratwaye 18,293,000 Frw yavuye mu baturage ubwabo.





