Urubuga nkoranyambaga rwa facebook rwongeye gushinjwa kumviriza amajwi ya bamwe mu bakoresha uru rubuga nk’uko byahishuwe n’Ikinyamakuru Bloomberg. Biravugwa ko hari n’amagana y’abantu bahawe akazi na facebook ko gukoporora amajwi y’ibiganiro hagati y’abayikoresha. Amaherezo facebook yemeye ko yumviriza abayikoresha mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’uko yari yabanje kubihakana.
Gukoresha micro ya telephone igikoresho cy’ubutasi mu kubika ibiganiro mu rwego rwo kumenya abo bagomba kwamamazaho byari byafashwe nk’ibigamije kugambanira facebook n’umuyobozi wayo, Mark Zuckerberg ubwo yitabaga Senat muri Mata 2018.
“Ntabwo dukora ibyo bintu,” ibi akaba ari byo Zuckerberg washinze Facebook yabwiye abasenateri b’Abanyamerika nyuma y’Ibara rya Cambridge Analytica ku gusohora amabanga ya za miliyoni z’abantu bakoresha facebook.

Nyuma y’umwaka rero byaje kugaragara ko ibyavugwaga ari ukuri. Kuri uyu wa kabiri ushize facebook ikaba yarabyemeye nyuma yo gushyirwa ahagaragara na Bloomberg. Nk’uko amakuru avuga, ngo ni ibiganiro by’amajwi byanyuzwaga kuri application ya Messenger facebook yabitse ndetse ikanabikoporora yifashishije abanyabiraka magana yahaye akazi.
Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, Facebook yemeye ko igiye guhagarika iyi mikorere, no kuba yarabikoze ibyemeranyije n’abayikoresha baba ngo baragiye buzuza ahari amabwiriza y’ikoreshwa.
Muri Mata uyu mwaka, Bloomberg na none yari yahishuye ko ibihumbi by’abakozi ba Amazon nabo bumvirizaga ibiganiro bwite by’abantu kimwe n’ibindi bigo nka Apple na Google byose byizeza ko bitagitata ababikoresha.



