Ni kiliziya yitiriwe umwamikazi w’amahoro yahawe umugisha inatahwa ku mugaragaro na Musenyeri Céléstin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze gatulika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iya Cyangugu, yubatswe na padiri Ubald Rugirangoga uzwiho ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge yatangirije muri paruwasi ya Mushaka muri aka karere.
Ni Kiliziya kandi yuzuye mu mwaka umwe gusa itwaye miliyoni zirenga 550 z’amanyarwanda, ku musozi wiswe Ibanga ry’amahoro ugereranywa na Kibeho ya Kabiri kubera imbaga y’abantu ihasengera.

Amaze kuyiha umugisha imbere y’imbaga y’abakirisitu barenga 5000 baturutse imihanda yose y’igihugu, muri Congo no mu bihugu by’Uburengerazuba bw’isi bari bahateraniye, Musenyeri Céléstin Hakizimana yavuze ko ari inzu y’Imana igomba kubahwa
itagomba guhumanywa.
Ati’’ kera mu Rwanda iyo habaga ibibazo abantu bahungiraga mu kiliziya bizeye kuharokokera kuko byari bizwi ko inzu y’Imana itavogerwa,ariko mu 1994 si ko byagenze,abahungiyemo harokokeye mbarwa. Abicanyi babasanzemo bateramo amagerenade babiciramo,umubiri wa kirisitu bawunyanyagiza hirya no hino,bakora sakirirego.
Iyi nyubako izabe iyo kongera gusubiza agaciro abakambuwe mu 1994,tumenye ko ubuzima bw’umuntu bugomba kubahwa, ko nta n’umwe ufite uburenganzira ku buzima bw’abandi,ko uhungiye mu kiliziya ntawe umusangamo kuko aba ahungiye ku Mana kandi ari yo itanga ubuzima ikanabwisubiza.’’
Aganira na Bwiza.com, padiri Ubald Rugirangoga, umuyobozi w’iyi santere ibanga ry’amahoro, uyu musozi w’ibanga ry’amahoro wa hegitari 32 wubatseho iyi kiliziya n’ibindi bice byinshi bisengerwamo,anateganya kubakamo ibindi byinshi birimo aho abapadiri bashaje bazajya baba mu rwego rwo gusaza neza.
Yavuze ko ibi byose yabitekereje amaze kubona ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi na we ikamutwara benshi mu muryango we n’imbaga y’abakirisitu be barimo n’abiciwe kuri paruwasi ya Nyamasheke yayoboraga.

padiri Ubald avuga ko nyuma ya Jenoside yakomeje kwibaza ukuntu umuntu yica undi amuziza uko ari nta kindi amuhora kugeza n’aho amwicira mu nzu y’Imana, asanga akwiye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu na kiliziya agarura imitima yose yari ishenguwe n’ayo mahano,atangira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge biciye mu gusaba imbabazi no kuzitanga ahereye muri paruwasi ya Mushaka yayoboraga, aza no gutekereza kugira ahantu hagutse abarushye n’abaremerewe bajya baganirira na Yezu,bakagira n’umuntu ubumva.
Igitekerezo yakigejeje kuri Musenyeri we, nyakwigendera Jean Damascène Bimenyimana amurangira kuri uyu musozi wo mu murenge wa Gihundwe mu mujyi wa Rusizi arahagura bahita ku ibanga ry’amahoro,hamwe n’abamuteye inkunga hubakwa byinshi birimo n’iyi kiliziya.
Ati’’ hafitanye isano na Kibeho kuko ari aho guhoza Bikiramariya amarira yaririye I Kibeho arizwa n’ibyo yabonaga byari bigiye kuba mu Rwanda, kugira ngo tumuhoze tugomba kugira aho duhuriza tukagirana ikindi gihango na we,tukiyemeza gukundana no kubana mu mahoro tugafasha abantu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa kibeho,cyane cyane ko nanjye mu binshengura harimo no kuba na bamwe mu bapadiri n’abihaye Imana bariroshye muri ariya mahano.’’

Mukangoga Mariya Goreti uvuga ko yahakiriye ibikomere by’umutima,avuga ko nyuma ya Jenoside yabaye nk’uzinutswe kujya mu kiliziya kuko yababazwaga n’ibyahakorewe na bamwe mu bakirisitu,abapadiri n’abandi bavugaga ko bihaye Imana,ariko nyuma yo kuhagera Padiri Ubald amusengeye yumva araruhutse yiyemeza guhinduka burundu no kubabarira buri wese yari afiteho ikibazo,agasaba n’ahandi kuhagana kuko haruhura.
Nubwo ngo hagiye kujya hahurira imbaga nini igereranywa n’ihurira I Kibeho,ngo haracyari ibibazo by’imihanda mibi ihagera,ubuyobozi bw’aka karere bwari buhagarariwe n’Uwiragiye Julienne,umujyanama wa komite nyobozi yako,bwijeje gufasha mu ikemurwa ryacyo,kuko buhabona nk’andi mahirwe y’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.






