Repubulika ya Congo yari imaze amezi arindwi idafite guverinoma, kuko kumvikana ku bagomba kuba bayigize hagati y’impande ebyiri zisangiye ubutegetsi muri iki gihugu byari byaranze.
Umunyamategeko akaba n’umusesenguzi wa politiki yo muri DR Congo Jean Baptiste Gasominari yabwiye BBC ko impande zombi zatinze mu biganiro kuko hari amazina yatangwaga Perezida Tshisekedi akayanga.
Ubutegetsi bwa Congo ubu busangiwe n’amahuriro abiri ya politiki;
Front Commun pour le Congo (FCC) rifite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, abakuru b’Intara benshi batowe n’abahagarariye abaturage mu nteko z’intara benshi. Iri ni iry’uruhande rwa Joseph Kabila.
Hari kandi ihuriro Cap pour le Changement (Cach) ririmo amashyaka nka Union Pour la Nation Congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe – wagizwe umuyobozi w’ibiro bya Perezida – hamwe n’andi.
Uru ruhande rwa rwa Cash nirwo rwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika.
Ese Kabila ntiyaba a yoboreye inyuma ?
Joseph Kabila wamaze imyaka 18 ku butegetsi bivugwa ko agifite ijambo rikomeye ndetse na guverinoma nshya minisiteri eshanu zikomeye eshatu ziyoboye n’abo ku ruhande rwe.
- Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano – Gilbert Malaba , in uwo mu ishyaka rya Bwana Tshisekedi
- Ingabo – Ngoy Mukena , inshuti ya hafi ya Bwana Kabila
- Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro – Willy Samsoni , ni uwo ku ruhande rwa bwana Kabila
- Imari – Sele Yalaghuli, nawe ni uwo ku ruhande rwa Kabila, yahoze ayobora ikigo cy’imisoro.
- Ingengo y’imari – Jean-Baudouin Mambeke , inshuti ya Tshisekedi.
Bwana Gasominari avuga ko guverinoma nshya yagombaga kuba yiganjemo abantu b’uruhande rwa Bwana Kabila kuko ari narwo rufite benshi mu nteko ari nayo yemeza guverinoma.
Ati:”Niba ufite ubwiganze mu nteko, mu nteko z’intara, muri ba guverineri…navuga ko n’ingabo n’inzego zindi z’umutekano zikimwumvira. Abantu rero bashingira kuri ibyo byose bavuga ko afite ijambo rikomeye n’ubwo atarikiri perezida wa repubulika”.
Biteganyijwe ko guverinoma nshya izemezwa n’inteko ishinga amategeko ikarahira mbere y’impera z’icyumweru gitaha nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.



