Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ushize impunzi z’Abarundi mu nkambi za Nduta, Mtendeli na Nyarugusu mu gihugu cya Tanzania zabyutse zitoragura inyandiko zitariho imikono y’abazanditse (Tract) zihamagarira izi mpunzi kwitegura guhungira mu bindi bihugu byo mu karere birimo u Rwanda.
Izi nyandiko zivuga ko kubera ko Guverinoma ya Tanzania ishaka kubacyura ku ngufu, bagomba kwitegura guhangana n’icyemezo bivugwa ko gisa nk’ikigeze gufatwa mu 2012 hagapfa impunzi nyinshi z’Abarundi.
Izi nyandiko kandi zivuga ko impunzi z’Abarundi ziteguye guhungira mu bindi bihugu aho gutaha mu Burundi.
Bumwe mu butumwa bwatanzwe bugira buti: “Mwitegure tuzatanga ikimenyetso. Igihe nikigera tuzagenda ku bwinshi gushaka igihugu gishobora kutwakira. Kiaba u Rwanda, Kenya cyangwa Uganda. Abatazabasha kugenda nk’abana n’abantu bakuze abantu bafite ubumuga cyangwa abarwaye indwara za karande bazajyanwa n’abanyagihugu bagenzi babo,”
Izi nyandiko biravugwa ko zagiye zitoragurwa muri zone hafi ya zose zo mu Nkambi ya Nduta. Amakuru akavuga ko zanagaragaye mu nkambi za Mtendeli na Nyarugusu.
Impunzi zikaba zihamagarira Umuryango Mpuzamahanga n’abarengera uburenganzira bwa muntu na HCR gukomeza kuziha ubufasha nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias ikomeza ivuga.
Ibihugu bya Tanzania n’u Burundi byemeranyije gutangira gucyura impunzi z’Abarundi zahungiye muri Tanzania guhera ku itariki ya 01 Ukwakira 2019. HCR ivuga ko ikibazo cy’umuteano mu Burundi kitarakemuka ku buryo impunzi zashishikarizwa gutaha kuri ubu.
Uyu muryango ukaba usaba Leta ya Tanzania na Leta y’u Burundi kugerageza kubahiriza amategeko mpuzamahanga impunzi zigataha ku bushake nk’uko biteganywa mu masezerano yahuje impande zose uko ari eshatu yashyizweho umukono muri Werurwe 2018.



