Zimbabwe: Hafashwe abashinjwa gutaburura imva 380 bakagurisha irimbi rwihishwa

Abagabo bane bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kuba barataburuye imva 380 zari zirimo imibiri y’abantu mu irimbi, hanyuma imva bakazigurisha abandi.

Biravugwa ko abafashwe bacukuraga imva z’imibiri yo muri iryo rimbi, bagamije kongera kugurisha ubutaka bugashyingurwamo bundi bushya hatagize ubavumbura. Iri rimbi riherereye ku muhanda wa Kirkman mu murwa mukuru Harare.

Polisi ya Zimbabwe yemeje aya makuru. Ivuga ko abashinjwa uburiganya bwo kugurisha irimbi barimo: Edwin ari we nyiri iryo rimbi ryigenga, ndetse n’abakozi be batatu ari bo Tinashe Chiguma w’imyaka 32, Moses Gwanya w’imyaka 19, hamwe na Kudakwashe Humure wa 31 bose bamufashaga gucukura.

Umuvugizi wa polisi y’iki gihugu, Paul Nyathi, yavuze ko abatawe muri yombi bashinjwa ibyaha bakoze guhera mu myaka icyenda ishize kugeza ubu, aho batabururaga imva mu buryo butemewe n’amategeko, imibiri bakayijugunya ahantu hatazwi. Byongeyeho bakanakoresha amayeri menshi yo kugurisha imva zataburuwe zigashyingurwamo abandi.

Tariki ya 04 Ukuboza 2024, nibwo byavumbuwe; nyuma y’uko uwitwa Tinashe Chiguma wacukuraga imva yagiye gutanga ikirego avuga ko ajya abonekerwa n’abantu bapfuye bamusaba kubereka aho imibiri y’abantu babo iherereye.

Polisi yahise imuta muri yombi itangira kumukoraho iperereza. Chiguma yaje kuvuga amabanga yose n’abo bakoranaga barimo n’umukoresha we ‘Edwin Muronzi’. Yahishuye kandi ko bahembwaga amadolari atarenze 20 ku mva imwe babaga bataburuye bagasibanganya ibimenyetso.

NewZimbabwe yanditse ko abafashwe bacukuraga imva bagakuramo imibiri irimo bakayishyira mu mifuka, hanyuma bakayijyana mu cyobo cy’urugomero rwegereye aho irimbi ryubatse. Nyuma bahitaga bagaruka bagatunganya neza imva, bidatinze bakayigurisha undi muryango wifuza gushyingura muri iryo rimbi.

Iperereza rikaba rigikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane imibiri igera kuri 380 yakuwe aho yari ishyinguwe, ndetse n’ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *