Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024,mu karere ka Muhanga habereye impanuka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari itwaye abagiye mu bukwe 11 barakomereka.
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.
Iyi modoka yakoze impanuka nyuma yo kurenga umuhanda ikagonga ipoto y’amashanyarazi, ubwo yari igeze mu Mujyi wa Muhanga mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Abari muri iyo modoka bavuga ko bishoboka ko umushoferi wari ubatwaye, agatotsi kamwibye bikarangira ataye umuhanda akagonga ipoto y’amashanyarazi, iteye ku nkengero z’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yemeza amakuru y’iyi mpanuka, ashimangira ko yari itwaye abagenzi 29 buzuye ivuye i Nyanza yerekeza mu Karere ka Rubavu ari na ho habereye ubukwe bari batashye.
Ati: ” Nibyo uyu munsi kuwa 29 ukuboza 2024 mu kagali ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga Habereye impanuka y’imodoka Bisi Toyota Coaster yarimo abantu 29 yavaga i Nyanza yerekeza i Rubavu mu bukwe, igonga ipoto y’amashanyarazi igeze kuri ETEKA iyo poto irangirika n’imodoka irangirika.
Avuga kandi ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga, yongeraho ko impanuka yatwawe n’uburangare bw’umushoferi.
Ati “Abakomeretse 3 mu bari mu modoka bajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi, abandi 8 bagize udusebe duto no guhungabana bakomeje urugendo hamwe n’abandi. Ikindi ni uko impanuka yaturutse ku burangare n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”
SP Kayigi yagiriye inama abashoferi abasaba kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose, bakagendera kure gutwara bananiwe kuko ibitotsi bishobora kuba intandaro y’impanuka ikomeye.
Yasabye kandi abantu bose kwirinda amakosa yo mu muhanda by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru kuko haba hiyongereye urujya n’uruza rw’ibinyaziga.




