Bamwe mu babyeyi bagana Inzu y’ababyeyi (Materineti) ku kigo nderabuzima cya Mukura, mu karere ka Rutsiro Barinubira serivisi zihatangirwa, kuko iyo imvura iguye ibanyagira nk’abari hanze kandi bari mu nyubako, bagasaba ko yasanwa.
Abagana iyi nzu y’ababyeyi baganiriye na BWIZA bavuga ko batunguwe no kubona iyi nzu y’ababyeyi bayihererwamo serivisi kandi yarangiritse bigaragaza, bakababazwa n’uko Ubuyobozi buhora bubasezeranya kuyisana, ariko bigahera mu magambo.
Iyi nzu y’Ababyeyi banavuga ko yari yaje nk’Igisubizo ku babyeyi bagana iki kigo nderabuzima, bagasanga idasanwe mu maguru mashya byazashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Aba baturage twaganiriye badusabye kugira imyirondoro yabo ibangaa, ku bw’umutekano wabo.
Umwe yagize ati “Iyi nzu y’ababyeyi yatangiye kuzamo Ubukonje bukabije buyitera kuvuvuka (Humidite), ku buryo ikeneye gutabarwa, ikirenzeho irava bikabije, ku buryo Umubyeyi aba yaje kubyara imvura ikamunyagirira mu nyubako nk’uri hanze, Ubuyobozi budutabare isakarwe neza hato hatazagira uhakura indwara kandi twaje kuhashakira ubuzima.”
Undi yagize ati “Inyubako ababyeyi babyariramo ubanza isakaye nabi, kuko irava cyane hatagize igikorwa yakwangirika bikabije, dore ko hari n’inyubako ziri iruhande rwayo zishaje bikabije.
Mwiseneza Christophe, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukura mu kiganiro yahaye BWIZA nawe ahamya ko iyi nyubako y’ikigo nderabuzima ikeneye gukorerwa ubuvugizi igasanwa ikanasakarwa, kuko birenze ubushobozi bwabo aho yahereye abwira umunyamakuru ko ibirenze kuri ibyo byabazwa Ubuyobozi bw’akarere.
Ubuyobozi ntibuvuga rumwe ku by’isanwa ry’iyi nyubako
Dr. Nkunzimana Jean Pierre, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Murunda avuga ko ikibazo cy’iki kigo nderabuzima kizwi ndetse ko bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari kizaba cyakemutse.
Ati “Ikibazo kirazwi, twarahasuye n’akarere kandi byashyizwe mu igenamigambi ry’uyu mwaka, kiri hafi gukemuka, abaturage ni babe bihanganye.”
Nirere Nkurikiyinka Etienne, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Rutsiro avuga ko
Ati “Ibyo gusana ikigo nderabuzima cya Mukura, ntabwo biri muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, turimo gushaka abafatanyabikorws ngo hazasanwe n’izindi bigaragara ko zishaje.”
Akomeza avuga ko mu kunganira ikigo nderabuzima cya Mukura, hagiye kongererwa ubushobozi Ivuriro rito rya Mwendo nayo ikaba yatanga serivisi nkiz’ikigo nderabuzima kandi ko isoko ryamaze gutanga.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel muri Mutarama 2024 yari yatangarije umunyamakuru wa BWIZA ko gusana inyubako y’inzu y’ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Mukura biri mu byihutirwa.
Ati “Ikibazo cyo kuvugurura inzu y’ababyeyi ya Mukura kiri mu byihutirwa, cyo n’ibindi tubona ko byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, twakoze urutonde rw’ibyo bigo ku buryo bigiye kwitabwaho mu gihe cya vuba.”
Aho yakomeje avuga ko hakenewe ubutabazi bwihutirwa bwo gusana ahava ngo ababigana babone serivisi nziza kandi iboneye kumuturarwanda.
Yari yijeje abaturage ko Ubuyobozi bw’akarere buzi iki kubazo kandi bubona ko cyihutirwa ku buryo abaturage ubuzima bwabo butakagiye mu kaga cyangwa ngo bahangayike, gusa umwaka ugeze ku musozo nta gikozwe.
Inzu y’Ababyeyi yubatswe ku kigo nderabuzima cya Mukura, abayigana bavuga ko Rwiyemezamirimo wayubatse yayisondetse akaba ariyo mpamvu yangiritse itaramara imyaka 5.
Mu karere ka Rutsiro habarurwa ibigo nderabuzima bifite inyubako zishaje birenga bitandatu, birimo icya Mukura, Musasa, Rutsiro, Karumbi na Bitenga.




