Umunyamakuru Mukwaya Olivier ukorera mu karere ka Rubavu, yatezwe n’insoresore zo mu karere ka Rubavu zizwi nk’Abuzukuru ba Shitani ahazwi nko Mubyahi ziramukomeretsa ziranamwambura.
Mukwaya usanzwe akorera Bwiza TV , yavuze ko yakomerekejwe n’Abuzukuru ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2024, ubwo yarimo ataha ageze ahitwa muri Buhuru.
Usibye gukomeretswa akaguru, yakubizwe amabuye mu mugongo ndetse yanambuwe telefoni.
Yagize ati: “Ndimo ntaha nahuye na za nsoresore z’Abuzukuru ba Shitani, bari batatu. Umwe twagundaguranye undi icyo yakoraga kwari ukugira ngo ance intege binyuze mu gufata ibibuye by’amakoro akabinkubita. Twagundaguranye ku bw’amahirwe numva ncitse intege, telefoni barayijyana.”
“Nakomeje ngenda nirukanka, ivi ntabwo ryari ryakabyimbye, kumbi bari bankubiseho amabuye sinabibona, naje kubibona mbonye ipantalo itangiye gutukura kubera amaraso.”
Mukwaya avuga ko usibye we, hari n’indi nshuti ye ku Cyumweru gishize Abuzukuru ba Shitani bafatiyeho ibyuma bayambura Telefoni.
Ahitwa ku Muhato na ho hamaze iminsi humvikana insoresore zitangira abantu nijoro zikabambura ndetse zikanabakomeretsa.
Mukwaya yunzemo ati: “Abashinzwe irondo banyeretse undi bari bamaze gutabara ariko we yari inyama mu maso.”
Uyu munyamakuru avuga ko igitangaje ari uko bamwe mu bakora buriya bujura n’urugomo usanga abaturage n’abakora irondo ry’umwuga babazi.
Ati: “Njyewe icyantunguye ni uko nasanze ababikora babazi. Ngikomeretswa numvise [abanyerondo] bavuze ngo ni Amza! Aaaah, ngo ni wa wundi utuye hariya hirya. Ngo sawa uriya ntabwo azaducika.”
Abanya-Rubavu barataka kujujubya n’Abuzukuru ba Shitani, mu gihe yaba inzego z’ubuyobozi muri aka karere ndetse n’iz’umutekano zitemera ko abo bantu babaho.
Inshuro zose BWIZA yagiye ivugana na bamwe mu bayobozi no mu nzego z’umutekano ntibemera ko abakora ibi bikorwa by’ubwambuzi bibaho , bakunze kuvuga ko bariya bantu bataba mu mujyi wa Gisenyi.
Muri Werurwe uyu mwaka Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga na we yemeje ko nta Buzukuru ba Shitani bakiba muri Rubavu, kuko ababaga muri aka gatsiko bose bafashwe.
Icyo gihe yagize ati: “Abo bitwa Abuzukuru ba Shitani ntabwo ari umutwe ni abantu baba bafite imyitwarire mibi muri sosiyete ariko ubu rwose abo bantu ntabo, kuko abakekwaho ibikorwa by’urugomo bose barafashwe”.




