king3

Uwiyise “Umwami Yuhi VI w’u Rwanda” agiye gukora uruzinduko rwe rwa mbere muri Aziya

Mu kwezi gutaha, “gusangira ibyo kurya ku rwego rwo hejuru hamwe na vino nziza na champagne” bizaba mu kwezi gutaha mu rwego rwo “guha icyubahiro urugendo rwa mbere rwo muri Aziya rw’ “Umwami Yuhi VI w’u Rwanda”. Peter J. Mann azaba umwe mu banyacyubahiro bazayobora uyu muhango. Ibirori byateguwe na Royal Commonwealth Society, Peter J. Mann abereye Visi Perezida. Abantu bateganya kuzitabira uku gusangira ko ku rwego rwo hejuru kuzabera muri Hong Kong Club ku itariki ya 12 Gashyantare bagomba kuzubahiriza imyambarire yagenwe (dress code): “karuvati yera ifite imidari n’imitako”.

Emmanuel Bushayija, w’imyaka 64, ni we wahise ukomeza Ubwami bw’u Rwanda bw’amateka bwakuweho mu 1961. Yatangajwe ko asimbuye Umwami Kigeli V  mu 2017 nyuma yo gutanga. Yasimbuye Kigeli V wari nyirarume akaba n’umwuzukuru w’Umwami Yuhi V.

Yahoze ari umucuruzi wa Pepsi muri Uganda, kandi yabaga no muri Kenya, akora mu bukerarugendo, mbere yo gusubira mu Rwanda muri Nyakanga 1994. Nyuma yimukiye. Mu Bwongereza nyuma y’imyaka itandatu. Kuri ubu atuye mu nzu akodesherezwa mu gace ka Sale, mu Mujyi wa Manchester, mu Bwongereza, hamwe n’umugore we Lillian. Bafite abahungu babiri n’umukobwa.

Igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni yabaga muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga, Bushayija nibwo yakoraga mu bukerarugendo muri Kenya nk’uko iyi nkuru dukesha Hong Kong Buzz ikomeza ivuga.

Peter Mann wo mu Karere ka Sai Kung kamwe muri 18 tugize Hong Kong yahawe umudari mu Ngoro ya Windsor kubw’imirimo ya Royal Commonwealth Society yabanje kubera perezida, awuhawe n’Umwami Charles III wari ukiri igikomangoma. Yamuhaye umudari bita MBE (Member of the Order of the British Empire) bikekwa ko azaba anambaye kuri karuvati year muri uyu muhango uzaba muri Gashyantare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *