Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
(2 Timoteyo 4:7;8)
Paulo nk’umubyeyi yandikiye Timoteyo, amuburira uko azitwara, kuko we yarimo kurangiza inshingano hano mu isi. Ati ” Narwanye intambara nziza…narinze ibyo kwizera…mbikiwe ikamba ryo gukiranuka”. Aya magambo atatu aragaragaza ubuzima bw’umukristo uwariwe wese.
1.Ubuzima n’urugamba. N’urugamba rwo gusohoza ibya tuzanye mw’isi, k’uruhande rumwe bitubeshaho k’urundi ruhande byimura imirimo ya satani bikimika icyubahiro cy’Imana. Ntibiza tworohera, ariko kuva ariyo mpamvu yacu yokubaho, tuzabikora, tubiharanire kandi tubigereho.
2.Ikigaragaza ko uri uwa Kristo, nawe akaba ari uwawe, uzarinda ibyo wizeye. Niyo mpamvu ukwiye kwitondera ibyo ureba n’ibyo wumva byose, kuko bigira uruhare runini m’ukwizera kwawe. Bimwe bizakugusha, bigutware kure y’Imana, n’ibindi bigukomeze kandi birusheho kwubaka ubusabane bwawe n’ Imana. Impamvu ugomba kurinda ibyo wizeye, kuko icyazanye satani ni kwiba, kwica no kurimbura. Azakwiba ibyo wizeye, akwibe n’umwanya wawe n’Imana, agucumuze byoroshye, wicwe n’ibyaha, maze uzarimbuke m’umuriro w’iteka ryose.
3.Hari ikamba ritegereje abazanesha uru rugamba turimo muri iyi si. Buri wese afite urwo arwana umunsi k’uwundi, kandi azagororerwa bijyanye n’uko azitwara. Intsinzi izaba ku bantu bagendanye na Yesu, kuko bagendera m’ukunesha kwe. Abambika gukiranuka kwe, akabahumekera ibyo gukora n’uko bazabikora, akabashoboza kwihangana no gukiranuka, akabarwanira intambara batabona, abahumuriza ndetse akabakomeza iyo bacitse intege, gusa kuko ari abana b’Imana, n’abaturage bo m’ubwami bwe.
Hari umuntu wahoraga avuga ko hashize imyaka ibihumbi bibiri bavuga ko Yesu azagaruka, ariko ntagaruke, n’ikinyoma. Akitwara uko ushaka, yaje gupfa bitunguranye, atarwaye. Ntabwo nasengaga, ariko amagambo ye yanteraga ubwoba, uwo munsi narushijeho gutinya kuvuga ibyo ntazi. Hari abarwanya iby’Imana batazi uko ikora, n’abayikorera mukigare cy’abo basengana. Umunsi wo kugorerwa, buri wese azabazwa ibyo yakoze bigeranijwe n’ibyo yarategerejwe gukora. Ndakwifuriza kuzagororerwa ikamba ry’abakiranutsi. Umukiranutsi n’umuntu ukora neza ibisabwa n’inshingano ze, akubahiriza amabyiriza. Ndakwifuriza kugaragara nk’umukiranutsi mbere y’Imana kuri wa munsi.
Shalom,
Pastor Christian Gisanura




