Kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Mutarama 2025, Urukiko Rukuru mu Rwanda, urugereko rwa Kigali rwakomeje kumva imyiregurire y’abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ry’umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu kwiregura habayeho kwikoma uwitwa Boniface Nzabandora. Uyu na we wemezaga ko yari mu bayoboke b’iri shyaka ritaremerwa mu mategeko, ni we shingiro ry’ikirego cyose.
Abaregwa bavuga ko Nzabandora ari we wasabye ko bakora amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rurimi rw’Icyongereza arangije afata amajwi ya bagenzi be ayashyikiriza ubugenzacyaha, bisanga mu buroko nk’uko inkuru dukesha VOA ivuga.
Ni mu gihe, uyu Nzabandora, umutangabuhamya w’ubushinjacyaha ntaho agaragara mu kirego kirega bagenzi be kwitabirira amahugurwa, buvuga ko yari agamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Abaregwa bavuga ko muri ayo mahugurwa bakoze, uwabagambaniye yatanzemo igitekerezo cy’uburyo banyura ku bazunguzayi bagakora imyigaragambyo.
Bavuga ko yavuze ko bahita babyumva kuko ubutegetsi bw’u Rwanda bubafata nk’umwanda. Bakibaza uburyo mu majwi yatanze ntaho yumvikana atanga icyo gitekerezo.
Biteganyijwe ko urubanza rukomeza kuri uyu wa Gatatu.




