Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Cassa Mbungo Andre ari we mutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu y’abagore, Amavubi, mu gihe yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026.
Uyu mwanzuro watangajwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA.
Cassa Mbungo azungirizwa na Mukamusonera Theogene na Munyana Seraphine, mu gihe Safari Mustapha Jean Marie azaba ashinzwe abanyezamu, naho Yadufashije Jeannine azaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.
Amavubi y’Abagore yatangiye umwiherero kuri uyu wa Mbere, yitegura umukino wa Misiri uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2025, mu gihe uwo kwishyura uzakinwa tariki ya 25.
Cassa Mbungo Andre yahawe izi nshingano nyuma yo gutandukana na Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo. Ni umutoza w’inzobere mu mupira w’amaguru, akaba yaratoje amakipe arimo AFC Leopards na Bandari zo muri Kenya, ndetse na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na AS Kigali zo mu Rwanda.




