Hitiyaremye Fèdele yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu afatanwa litiro 1,350 z’inzoga zitemewe

Rubavu: Nyuma yo gufunga umugore, umugabo nawe yafashwe yenga inzoga zitemewe

Nyuma yo gufunga Murekatete Rebecca wo mu karere ka Rubavu wengega inzoga zinkorano watawe muri yombi, nyuma yo gusanganwa Litiro zisaga 1800, mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi kuwa gatatu, tariki 05 Gashyantare 2025, Hitiyaremye Fèdele, bashakanye nawe yatawe muri yombi nta n’icyumweru giciyeho.

Hitiyaremye Fèdele yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu afatanwa litiro 1,350 z’inzoga zitemewe, aho bibaye ku nshuro ya gatatu afatirwa muri ubu bucuruzi butemewe.

Ubwo umugore we yafatwaga Hitiyaremye yari yabaciye mu rihumye aratoroka, ndetse acibwa amande ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ariko ibi bikorwa ntiyabicikaho.

Aya makuru Bwiza yayahamirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonavanture, aho avuga ko yafatanywe izi nzoga zitemewe hamwe n’ibikoresho yifashishaga mu kuzikora, birimo isukari n’ibindi binyabutabire bitemewe.

Ati “Izi nzoga zizwiho kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa, bamwe bibaviramo kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, abandi bagakora ibyaha by’urugomo, hari n’abahura n’ibibazo by’ubuzima nk’icurama ry’umusatsi n’izindi ngaruka mbi.”

Yakomeje avuga ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese wishora mu bikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage no ku mutekano rusange.

Anaboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru ku bacuruza izi nzoga zitemewe, bakanareka kuzinywa kuko bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibyaha by’urugomo no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Uwafashwe kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Hitiyaremye Fèdele yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu afatanwa litiro 1,350 z’inzoga zitemewe
Rebecca umugore wa Hitiyaremye yasanganwe litiro zirenga 1700 z’inzoga z’inkorano

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *