Abunganira Neretse baranenga iperereza ryakozwe igice

Mu rubanza rwa Neretse Fabien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rubera mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu Bubiligi, hagezweho kwisobanura kw’abunganira uregwa. Baranenga iperereza ryakozwe ntirigaragaze imikorere ya Telefoni Nyamirambo, kuba hari abantu batabajijwe no kuba abatarumviswe mu rukiko.

Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza, aho umwe mu bunganira Neretse atangira avuga ibyo anenga ku iperereza. Ahera ku bishushanyo ndangahantu bitatanzwe, nk’uburyo abantu bari baturanye i Nyamirambo, uko za bariyeri zari zipanzwe ; ndetse nta n’ikarita igaragaza Mataba yakozwe.

Mu gishishanyo Me Jean Jacques yikoreye ubwe ahereye ku makuru ari mu kirego, yerekana uko Neretse yari atuye mu gice cyarimo abahigwaga benshi kurusha abatarahigwaga.

Mu miryango 18 yari ituye munsi ya tapi rouge, harimo itanu gusa y’abahutu, naho 13 ni iy’abatutsi. Ikindi agaragaza ni ifoto y’inzu ya Neretse mu 1994 itarahindurwa, ariko abakoze iperereza batanze iya 2002 igipangu cyaramaze kugira byinshi gikorwaho.
Ibi abigereka ku bushinjacyaha bwatinze kwemeza ko iperereza rikorwa ibimenyetso bitarasibanganywa, kuko ngo « Martine Beckers yatanze ikirego tariki 26 Nyakanga 1994, ariko ubushinjacyaha bwemeje iperereza tariki ya 18 Ukuboza 2001, ribona gutangira muri Mutarama 2002. Byatumye rikorwa hutihuti, kandi hari n’amakuru atari akibasha kuboneka ».

Abantu batumviswe : abapfuye n’abatarageze mu rukiko

Me Jean Jacques agaruka ku bantu batumviswe n’urukiko kandi ari abatangabuhamya ba hafi. Aba barimo Shamukiga Jacques, uvugwa mu kirego cy’ikubitiro. Shamukiga avugwa n’umuhungu wa Sisi, aho yabajijwe kuri Liyetona Soteri uvugwa ko yishe abantu aho i Nyamirambo.

Sisi Erneste abazwa mu 2002 niba azi Liyetona Soteri, yavuze ko amuzi nk’umu « ofisiye ukiri muto ukunda kuza muri karitsiye aje kureba incuti ze zirimo Shamukiga Jacques uba i Kigali ».

Iperereza kandi rinengwa kuba ritarumvise Rwigara Assinapol, umuturanyi wa Major Nyampame, ahabaga umunyamakuru Mudatsikira Joseph. Undi wagarutsweho ariko utarumviswe, ni Ritararenga. Uyu yaba yari umuyobozi wa nyumbakumi, yavuzwe n’umwe mu batangabuhamya mu 2001, nyamara we ntiyabazwa, kandi ngo yari atuye imbere yo kwa Neretse; ngo ninaho yaba agituye.

Imikorere ya Telefoni ntiyapererejweho

Telefoni ifite uruhare runini muri uru rubanza, kuko Neretse aregwa kuba « ubwo abishwe biteguraga guhungira kuri MINUAR, Neretse yaba yarababonye agahamagara abasirikare bakaza kubica batarahunga ».

Ubwunganizi bwa Neretse bukanenga ko abakoze iperereza batabajije niba Telefoni yo kwa Neretse yarakoraga muri icyo gihe(tariki ya 6 kugeza 8 Mata 1994), cyane ko na « Ambasaderi Swinnen wari uhagarariye Ububiligi mu Rwanda nawe yavuze ko iye hari ubwo itakoraga. Tariki 30/8/2011 nibwo Neretse yabajijwe atangira kuvuga ko telefoni ye itakoraga ».

Umwunganizi agakomeza agira ati, « Ariko bakomeza bavuga ko ari Neretse cyangwa umukozi we Emmanuel watelefonnye abasirikare. Kuki abakoze iperereza batabajije niba Telefone zarakoraga. Nta n’umwe babibajije, ntibigeze bayitaho, kandi telefoni ivugwamo hano cyane, ko ‘bahamagaye’ abasirikare ».

Ati, « Ubuhamya se ni iki ? nibura hakabamo uwavuze ko yumvise Neretse avugana n’abasirikare. Ariko umwana wari ufite imyaka 10akavuga ko Neretse yabyigambye abwira se Karamira, kandi se yarapfuye. Bamusaba kuza hano akanga, ngo na bashiki be ntibashaka gutanga ubuhamya. Neretse yashakaga ko abamurega bose baza mu rukiko bakumvwa, tukareba ko bahagarara kubyo bavuze.

Kubera igihe gishize twabuze ubuhamya bwinshi bw’abantu batakiriho. Ziriya Nterahamwe bavuga iyo zigera mu rukiko zikavuga uwo zakoreraga, uwazihaga amabwiriza. Abo bantu bamwitirirwa, bakoze ibyaha mu izina rye kuki atababona ngo abibarize nawe.

Ngibyo ibyo nenga iperereza, ribura ibintu by’ingenzi. Cyane Telefoni kandi ariyo baheraho ngo yahuruje abasirikare bishe kwa Sisi. Kuki batayibajijeho mu 2002 ? Ibi ni ibyo nibaza. Singamije kumugira umwere ku byo yakoze, ariko mushishoze ».

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *