Ubutasi ni ibigo bya za leta na guverinoma bigamije kwegeranya amakuru, bikayasesengura nyuma bikayafatira ibyemezo bikaze mu rwego rwo kurinda igihugu
Ubu butasi bufasha igihugu kugira umutekano uhagije hifashishijwe amakuru y’ibanga ibi bigo by’ubutasi biba byabashije kugeraho
Abakozi bakora muri ibi bigo bakunze kugirwa ibanga rikomeye kugira ngo babashe kugera ku makuru bifuza. Ikinyamakuru ABCnews cyakoze urutonde rw’ibigo 10 bikaze ku mu butasi hashingiwe uburyo babasha kugera ku makuru nibatahurwe ndetse n’ibikorwa bikaze byagiye biranga ibi bigo mu kazi kabo k’ubutasi.
- Inter — Service Intelligence ( ISI): Pakistan
Iki kigo cy’abanya Pakistan nicyo cyabaye icyambere mu butasi ku rwego rw’isi. Cyashinzwe mu 1948 kigamije kwegeranya amakuru avuga nabi leta ndetse ashobora no kubangamira umutekano wa Pakistan.

American Crime News avuga ko iki kigo aricyo cya mbere ku isi mu butasi. Gifite icyicaro gikuru I Shahrah-e- Soharwardj muri Islamabad umurwa mukuru wa Pakistan
Iki kigo nicyo cyiboye ibigo by’ubutasi nabyo bitoroshye muri Pakistan aribyo Intelligence Bureau (IB) na Millitary Intelligence (MI).
Iki kigo gifatwa kandi nk’imbaraga n’ubwonko bwa Pakistan.
2. Central Intelligence Agency(CIA) : USA
CIA nicyo kigo cy’ubutasi cya Amerika gikuriye izindi nzego z’ubutasi muri iki gihugu zirimo Ikigo cy’igihugu cy’ubutasi cya Amerika (NSA : National Security Agency), Ikigo cya gisirikare gishinzwe ubutasi muri Amerika (DIA : Defense Intelligence Agency)n’ibiro bishinzwe iperereza(FBI: Federal Bureau of Investigation).

Iki kigo cyashinzwe mu 1947 kikaba gifatwa nk’ikigo cya mbere ku isi gikora nk’ikigo cyigenga ku isi ya rurema.Inshingano za mbere z’iki kigo ni ugukusanya amakuruno kuyasesengura hagamijwe gutanga isura nziza y’abanyamerika ku isi kugaba ibitero bikaze hanze y’Amerika ndetse n’ibikorwa byo kurinda Perezida wa Amerika.
Iki kigo kiri I Langley Virginia mu birometero bike uvuye mu burengerazuba bwa Washington DC umurwa mukuru wa Amerika.
3. Secret Intelligence Service ( MI6): UK

Iki kigo cy’ubutasi M6 cy’abongereza cyashinzwe gato nyuma y’intambara ya mbere y’isi kigamije kurwanya ibikorwa bya mpatsibihugu bya guverinoma y’abadage.
Icyicaro cya MI6 kiri I Vauxhall muri London umurwa mukuru w’u Bwongereza. Iki kigo cyavuzweho cyane guteza imidugararo n’imiryane hirya no hino ku isi hagati y’ikinyejana cya 20 na 21.Imidugararo n’imyiryane izwi cyane yatejwe n’abongereza n’iyagaragaye hirya no hino ku isi mu 1994.
Ibanga nyamukuru ry’ikigo ni ugushakira umutekano uhereye mu gihugu no hanze yacyo bifashishije ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’ibigo by’iterabwoba bishobora kubangamira umutekano w’igihugu.
4. Federal Security Services , (FSB) : Russia

Iki kigo cy’ubutasi cy’abarusiya nicyo cyasimbuye ikigo cy’ubutasi kitari cyoroshye namba cya KGB cy’icyahoze ari USSR Cyashinzwe mu 1995 kigamije guhangana n’iterabwoba ndetse no gushakira umutekano igihugu cy’u Burusiya. Iki kigo gifite abakozi ibihumbi 250 batazwi bakorera hirya no hino ku isi bagamije kurwanya iterabwoba, kurwanya abarwanya leta y’uburusiya, kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano no kurwanya urugomo mu gihugu.
5.Bundesnachrictendienst , (BND) Germany

Iki kigo cy’ubutasi c’abadage cyashinzwe mu ntambara ya kabiri y’isi kigamije gutata umwanzi w’Ubudage no kumenya amayeri akoresha mu ntambara. Iki kigo gifite icyicaro gikuru I Pullach hafi ya Munich
Iki kigo gikoresha amamiliyari n’amamiliyari y’amadolari nk’ingengo y’imali mu mwaka batata abanzi b’igihugu bagamije kukibuza umudendezo. Iki kigo kikaba gifatwa nk’ikigo cya mbere mu butasi kizi gukora akazi kacyo neza kandi kigakora ibikorwa biri ku murongo mwiza.
- Research and Analysis Wing
Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusesenguzi cy’u Buhindi ni ikigo cy’ubutasi kigenga kikaba cyarashinzwe mu 1968.
Iki kigo gitanga raporo y’ibikorwa byacyo kwa Minisitiri w’intebe gusa mu gihe ibindi bigo by’ubutasi mu buhindi bitanga raporo zabyo mu nteko ishinga amategeko.

Inshingano y’iki kigo no ukwegeranya amakuru arebana n’ibikorwa by’iterabwoba bishobora kwibasira u Buhindi cyane cyane kibanda ku bitero by’iterabwoba. Iki kigo cyagiye gihangana cyane n’ibikorwa by’iterabwoba byagiye bikorwa n’igihugu cya Pakistan mu myaka ishize ndetse nacyo kigategura ibindi bitero by’iterabwoba muri Pakistan hifashishijwe imitwe y’iterabwoba itazwi ikorera mu gihugu.
Ubutaha tuzabakomereza ibindi bigo by’ubutasi bikaze ku isi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



