Gju7_hzWYAAVJuB

Umuhungu wa Ingabire yaherukaga mu myaka 15 ishize yaje kumusura mu Rwanda

Umuhungu wa Ingabire Victoire, Umuyobozi w’ishyaka Dalfa-Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda, yaherukaga mu myaka 15 ishize yaje kumusura mu Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse n’umuryango we baturutse mu Buholandi.

Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Gatanu, Ingabire Victoire yagize ati: “Nshimishijwe no kongera kubona ubuheta bwanjye, nyuma y’imyaka 15 tutabonana. Aje kunsura anzaniye umukazana n’abuzukuru ndetse na Sebukwe wabaherekeje.”

Mu 2022, nabwo umwana w’umuhererezi wa Ingabire Victoire baherukanaga mu myaka 12 yari ishize yaje kumusura mu Rwanda. Mu butumwa na none yanyujije kuri twitter, Ingabire Victoire Umuhoza ukunze kunenga zimwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda, yasoje ubu butumwa agira ati “U Rwanda ruragendwa!

Uyu muhungu yaje mu Rwanda nyuma y’urugendo mushiki we mukuru witwa Raissa Ujeneza yari yagiriye mu Rwanda mu 2020 yaje gusura nyina ari kumwe n’abana be.

Icyo gihe ubwo uyu mukobwa we yageraga i Kigali ku itariki 09 Kanama 2020, Ingabire Victoire yari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyamba ze agira ati “Nyuma y’imyaka 10 nishimiye cyane kongera kubona umukobwa wanjye Raissa waje kunsura ari kumwe n’abana be.”

Nyuma uyu mukobwa wa Ingabire yavuze ko yishimiye kugera mu gihugu akomokamo ndetse ashima uko yahasanze avuga ko hatandukanye nk’uko yajyaga ahumva mu itangazamakuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *