Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, mu Karere ka Musanze rwategetse ko Dr Musenyeri Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyosezi ya Shyira mu Itorero Angilikani afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma agomba gukurikiranwa afunze cyane ko ibyaha akekwaho bihanishwa ibihano birenze imyaka ibiri y’igifungo.
Musenyeri Mugisha ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, ariko abagize umuryango we, abapasiteri bo mu Itorero Angilikani n’abaturage basanzwe bari bahari. Bamwe mu batangabuhamya ni abahoze ari abashumba muri EAR Diyosezi Shyira, barimo Pasiteri Kabaragasa Jean Baptiste na Pasiteri Kubwayo Charles, birukanywe ku mirimo yabo.
Musenyeri Mugisha akurikiranyweho ibyaha bitatu: gufata icyemezo harimo itonesha, ikimenyane cyangwa icyenewabo, kunyereza umutungo, no kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.
Yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma yo kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira.




