Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kuva mu Budage igitaraganya, mu gihe intambara mu burasirazuba bw’igihugu cye ikomeje guca ibintu.
Tshisekedi kuva ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare yari i Münich mu Budage, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano.
Jeune Afrique yanditse ko Perezida wa Congo yafashe icyemezo cyo kugaruka vuba na bwangu, nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye agace ka Kavumu n’ikibuga cy’indege cyaho.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ziriya nyeshyamba zafashe iki kibuga, nyuma yo kucyirukanaho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.
Usibye Kavumu, M23 yanigaruriye uduce twa Kabamba na Katana; ndetse hari ubwoba bw’uko uyu mutwe ushobora no kwigarurira Umujyi wa Bukavu usanzwe ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Tshisekedi kandi amakuru avuga ko atacyitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe igomba kubera muri Ethiopia, ko ahubwo yafashe icyemezo cyo kuyoherezamo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa kugira ngo azayimuhagarariremo.




